Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Urubyiruko rw’Indangamirwa rwasabwe guharanira kwigana Perezida Kagame

Yanditswe

kuya

na

Muneza Ferdinand
Urubyiruko rw’Indangamirwa rwasabwe guharanira kwigana Perezida Kagame

Urubyiruko rugize itorero Indangamirwa basabwe gutera ikirenge mu cya Perezida Kagame

Ubwo yatangizanga ku mugaragaro itorero Indangamirwa icyiciro cya cyenda riri kubera I gabiro mu karere ka Gatsibo, umunyamabanga wa Leta muri munisiteri y’uburezi Olivier Rwamukwaya, yagarutse ku ngabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi na Perezida Kagame wari uziyoboye bitanze kugira ngo babohore u Rwanda, asaba uru rubyiruko kuzatera ikerenge mu cyabo.

Uru rubyiruko rusaga 430 rwiga mu mahanga ndetse na bagenzi babo barangije amashuri yisumbuye mu Rwanda bafite amanota meza, basobanuriwe aho u Rwanda rwavuye ndetse n’amateka yaruranze mu bihe byo hambere kugeza mu 1990 ubwo ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zari zirangajwe imbere na nyakubahwa Perezida Paul Kagame zagaragazaga ubutwari zibasha kugera ku cyo zari ziyemeje, birimo gukura mu icuraburindi igihugu ndetse no kurwanya akarengane kakorerwaga bamwe.

Rwamukwaya yababwiye ko bagomba kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyasubiza u Rwanda aho rwavuye, birinda ingengabitekerezo ya Jenoside, bakurikiza urugero rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wanga akarengane, ndetse we n’abo yari ayoboye ubwo baboboharaga igihugu, bakaba baritanze bazi neza ko bashobora kuhasiga ubuzima.

Yagize ati :"Nk’urubyiruko kugira ngo muzatere ikirenge mu cya nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ni uko mugomba gutinyuka nkuko yabigenje mukarwanya ibintu byose byakongera gukurura amacakubiri mu banyarwanda, mukanga akarengane muharanira icyateza imbere igihugu nkuko asanzwe abigenza."

Rwamukwaya kandi yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge ndeste n’ikindi kintu cyose cyatuma ubuzima bwabo bujya ahabi, ndetse anabasaba guharanira kugaragaza isura nziza y’u Rwanda aho baba mu mahanga.

Umutahira w’intore Rucagu Boniface nawe yavuze ko iri torero ryatanze umusaruro anagaruka k’umwihariko w’iri rigiye kuba ku nshuro ya 9 kuko ngo izi ntore zizigishwa byinshi by’ukuri birimo kubwirwa ukuri ku byirirwa bivugwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, ahanini biba bigamije gusebya u Rwanda.

Yagize ati : "Muri iri torero muzagira amahirwe yo kumenya ukuri ku byirirwa bivugwa ku mbuga nkoranyambaga, nyuma bizabafashe gukomeza guharanira indangagaciro z’abanyarwanda mufite amakuru y’ukuri."

Uretse ibyo, uru rubyiruko ngo ruzanagira amahirwe yo gutemberezwa hirya no hino mu Rwanda, rwerekwa amateka y’igihugu atandukanye nkuko byajyaga bigenda mu bitabiriye amatorero yabanje.

Biteganyijwe ko itorero Indangamirwa icyiciro cya 9 kizamara ibyumweru bitatu.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

IBITEKEREZO

  • mahoro Yanditse:

    propaganda.com

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza