Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

EAC ntirabaza U Burundi impamvu bwakomanyirije u Rwanda

Yanditswe

kuya

 EAC ntirabaza U Burundi impamvu bwakomanyirije u Rwanda

Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba Amb. Valentine Rugwabiza, yavuze ko kuba u Burundi bwarahagaritse ubucuruzi n’u Rwanda bwanyuranyije n’amategeko, ariko Abaminisitiri kugeza n’ubu bakaba bataricara ngo babaze u Burundi impamvu bwanyuranyije n’amategeko.

Umuryango wa EAC washinzwe hagamijwe gushyiraho isoko ryagutse rishingiye ku ihuzwa ry’amasoko rikurura abashoramari, Guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku rujya n’uruza rw’ibicuruzwa mu karere, kongera ingano y’ibicuruzwa ku nganda zo mu karere, Kwaguka kw’ishoramari binyujijwe mu masosiyete y’ubucuruzi ahuriweho n’ibindi.

Gusa izi gahunda nubwo ari nziza, zigenda zihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo n’izishingiye ku nyungu bwite z’ibihugu bigize EAC.

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ugamije kwagura no gushimangira ubufatanye bw’ibihugu biwugize mu byerekeranye na politiki, ubukungu, imbonezamubano hagamijwe inyungu zihuriweho.

Mu minsi ishize, Visi Perezida wa kabiri w’u Burundi, Joseph Butore, yabujije abaturage b’i Burundi kugurisha umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda, ndetse avuga ko uzabirengaho azahura n’ingaruka.

Kuri ubu ibihugu by’uyu muryango biri mu nzira yo guhindura ibiciro bikoreshwa muri uyu muryango ndetse no guhindura andi mategeko abangamira ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Nyuma y’iminsi U Burundi buhagaritse ibicuruzwa biva i Burundi byinjira mu Rwanda, Ambasaderi Valentine Rugwabiza, Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yavuze ko ari ibintu bidakurikije amabwiriza agenga uyu muryango.

Avuga ko mbere yuko igihugu kinyamuryango gifata icyemezo cyo guhagarika urujya n’uruza rw’ibicuruzwa kibanza kugaragaza impamvu ndetse kikabisabira uburenganzira. Ati “Barabikoze ariko babikora bataratanga impamvu mu buryo bwo gusobanura, iyo byagenze kuriya, igihugu kibazwa impamvu cyahagaritse ubucuruzi n’ikindi gihugu. Urumva ko binyuranyije n’Amategeko.”

Amb. Rugwabiza avuga ko hari ubwo habaho impamvu zumvikana ariko igihugu kiba kigomba kuzimenyesha mbere yuko zumvikana bityongo ubikoze atabisabye aba agomba kubazwa impamvu yishe amabwiriza y’ubucuruzi agenga EAC.

Agaruka ku mpamvu zishobora gutuma igihugu runaka gihagarika kohereza ibicuruzwa mu kindi, yavuze ko igihugu gishobora kuba gifite ibibazo byo kugaburira abaturage ku buryo umusaruro babonye uba uri mucye cyane aho icyo gihe batabona ibyo bajyana hanze.

Minisitiri Rugwabiza avuga ko nubwo nta bushakashatsi bufatika burakorwa ariko mu bigaragara iki cyemezo cyagize ingaruka ku bacuruzi b’Abarundi kurusha abo mu Rwanda ndetse avuga ko Abaminisitiri ba EAC bataricara ngo babaze u Burundi icyabuteye guhagarika ibicuruzwa byinjira mu Rwanda.

Yagize ati “Ibyo byagize ingaruka ku baturage, cyane cyane babagaho kubera ubwo bucuruzi bwo ku mupaka…ubu ngubu ntabwo turahura nk’Abaminisitiri bashinzwe Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ngo tubiganireho, tubabaze impamvu zatumye babihagarika. Haje gusobanura ariko basobanura nyuma yo kubikora kandi binyuranyije n’amategeko”.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza