Min. Mukantabana ashima ‘Unity Club’ idaheza n’uwo rubanda rwita ko yubikiwe imbehe

Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi Madamu Seraphine Mukantabana, yavuze ko Unity Club Intwararumuri ari umuryango mwiza kuko udaheza utakiri mu ruhando rwa Politiki, nubwo benshi baba bari kumugereranya n’umuntu wubikiwe imbehe.

Ibi yabitangaje taliki ya 3 Ugushyingo 2016, ubwo uyu muryango unity club Intwararumuri wari uri mu Ihuriro ryawo rya 9.

Iri huriro rifite umwihariko kuko rihuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Unity Club Intwararumuri imaze ishinzwe. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ari “Imyaka 20, Ubunyarwanda, ikirezi twambaye” , Iri huriro ryateguwe n’umuryango Unity Club ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC).

Umuryango Unity Club Intwararumuri ukaba warashinzwe ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye. Washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo “kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye”.

Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi Madamu Seraphine Mukantabana yavuze ko kuba umunyamuryango bitarangirana no kugira umwanya muri Guverinoma ari ikintu gikomeye ndetse gituma abenshi baguma mu nshingano n’igihe bavuye mu buyobozi.

Yagize ati “Ahenshi ngirango murabizi, umuntu bamukura muri Guverinoma,abantu ndetse namwe abanyamakuru mugatangira kuvuga ngo bamwubukiye imbehe…,Abantu bagafata Guverinoma nkaho ari ahantu abantu bagiye kurira bagukuramo ukumva ko bakubujije kurya, ugatangira kurakara, ugatangira ugasebanya n’ibyo washobora kuba warakoze ugihari ugatangira ukabyikuraho ukabishyira ku bandi”.

Gusa Minisitiri Mukantabana avuga ko uyu muryango,watakereje ko abantu bakwiye kugumana inshingano zabo baba bari ku buyobozi cyangwa bataburiho ati “ Njyewe icyo kintu cyankoze ku mutima”

JPEG - 160.6 kb
Ubwo hizihizwaga iyi sabukuru ku nshuro ya munani muri 2015

Ibi kandi byemezwa n’umugore wa Charles Murigande wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyinamahanga, umwe mu baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru wavuze ko yiyumva nk’umunyamuryango nubwo umugabo yaba ari mu mirimo cyangwa yarahagaze.

Yagize ati “Imirimo irahinduka no guhagarara igahagarara ariko tugakomereza hamwe”.

Ibi kandi ntibitandukanye n’ibyavuzwe na Mukamurenzi Marthe wigeze kuba Minisitiri w’Ubutabera nyuma ya Jenoside, akaza kwerekeza mu mahanga ku mpamvu yise ize bwite ariko yagaruka akumva baracyamuzirikana nk’umunyamuryango.

Yagize ati “Ngirango ikintu cyanshimishije cyane nuko ngarutse ntarinziko bakinyibuka ko ndi umunyamuryango wabo, ndetse sinanabaza ariko numva barampamagaye. Ni ikintu cyankoze ku mutima cyane, ndavuga nti intwararumuri ntizibagirwa umuntu wabo”.

Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ni we muyobozi Mukuru wa Unity Club, wayihaye intango ku ikubitiro ndetse n’icyerekezo.

JPEG - 121.7 kb
Hahembwa n’abarinzi b’igihango ku isabukuru

@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo