Meya wa Gatsibo yavugiye ijambo riremereye muri Sena y’u Rwanda

12

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yavuze ijambo ryafashwe nk’iriremereye ubwo muri Sena y’u Rwanda hahuriraga Abasenateri , Abaminisitiri, Abameya n’abandi biga ku makosa yagiye agaragara muri Gahunda za VUP, Girinka, Mutuelle n’izindi.Yavuze ko kugirango Koreya y’Epfo itere imbere uwanyerezaga isima bamukatiraga urwo gupfa.

Ibi byabereye muri Sena y’u Rwanda kuwa 17 Ugushyingo 2016, mu nama nyunguranabitekerezo Sena yateguye ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zo kuvana Abanyarwanda mu bukene.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard ubwo yasabwaga inyunganizi, yavuze ko umuti ari ugukomeza kwita ku bakene ndetse no gutanga ibihano biremereye ku banyereza umutungo, aho yavuze ko u Rwanda rukwiye kwigira kuri Koreya yo itaratinyaga no guha igihano cy’urupfu umuntu wanyereje umufuka wa sima.

Yagize ati: “Nagize amahirwe yo kwiga muri Koreya y’Epfo nsoma cyane muri ya Politiki yabo birirwa bakwigisha hano. Koreya muri 1970-1875, Koreya yari inyuma y’u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside. Bagize gahunda yo kurwanya ubukene no kubuca ariko bijyana n’ibihano, hari nyakatsi ziruta iz’u Rwanda ariko umuntu wibaga umufuka wa sima icyo gihe bari bagifite igihano cy’URUPFU, Baramwicaga.

Yakomeje agira ati “Narabisomye mu ngingo, bamushyiraga ku giti bakamwica ngo yariye umufuka umwe , ni yo mpamvu Koreya yahise ikira. Abantu babonaga Politiki zo gukiza abaturage bakazitinya nkuko umwana akora ku muriro ejo ntiyongere. Ba Nyakubahwa Politiki zirahari dufatanye guhana abazangiza”.

Uyu muyobozi yavuze ko abo bantu iyo bamenyekanye uburyo bakurikiranwa bujenjetse aho umuntu arya iby’abaturage bagahabwa gukurikiranwa bari hanze mu gihe we asanga baba bakwiriye kubahana bihanukiriye.

Yongeyeho ati “Nkumva rero dufatanyije abantu barya iby’abaturage ngo bave mu bukene hakabaho kuzamura ibyo bahabwa, ariko hakabaho n’ibihano biremereye ku bantu bashaka gutwara iby’abaturage.”

JPEG - 136 kb
Min Kaboneka yavuze ko ibisambo byatangiye guhanwa

Ibi kandi byagarutsweho na Minisitiri Kaboneka aho yagarutse kuri bamwe mu bayobozi bagiye baba ibisambo aho usanga umuntu ashaka kurya utwe akarya n’utwabandi ariho hava n’ibibazo byaho umuyobozi adashobora no gutinya kurya iby’umuntu aziko nabirya ejo ashobora no kutaramuka. Gusa yavuze ko hari ibyatangiye gukorwa.

Yagize ati: “ Hari bamwe mu bayobozi bagiye baba ibisambo, bakajya barya ibyabantu bakwiye gufashwa. Ubu dufite urwego rukurikirana ibi bikorwa uko bikorwa, ubu aho tugeze ubigaragayemo arakurikiranwa. Byagaragaye ko abayobozi bagiye bagira uruhare abenshi bamaze kugaragara, hari abafunzwe, abirukanwe ku kazi kugirango bamenye ko iby’umuturage utabikoresha uko wishakiye”.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete ,na we asanga guhana bikwiye ku banyereza umutungo wari kujya kuvana abakene mu bukene aho yavuze ko imvugo wa Meya wa Gatsibo ifite ishingiro.

Yagize ati “Niyo mpamvu ngirango ibyo Meya wa Gatsibo yavuze, ni ibihano nta kindi, ni inshingano zacu nk’abayobozi, tubinyuze i ruhande ntacyo twageraho”.

Igihano cy’urupfu ni cyo gihano kiremereye kurusha ibindi ku isi ndetse kikaba kitakiri mu mategeko y’u Rwanda. Iki gihano cyakuweho mu Rwanda muri 2007 cyahanishwaga ahanini abantu bakoze ibyaha by’indengakamere, nk’icyaha cya Jenoside cyangwa n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu.

JPEG - 189.3 kb
Byavugiwe imbere ya Sena y’u Rwanda
JPEG - 179.9 kb
Abandi ba Meya bahise bibaza iyo icyo gihano kiza kubaho

@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 12

  1. Ariko kuki bahimbira kubayobozi batoya ubwo tuvugeko uyumumeya atakwiba? nukurenza uburari abiba menshi ntibafatwa hafatwa abibye dukeya.

  2. ikintu kibabaje umuyobozi ariba yafatwa ukumva ngo yakatiwe umwaka umwe kdi.yaribye amamiriyoni yagafashije abaturage.noneho wamuturage yafatwa yibye igitoki kubera inzara ukumva ngo yakatiwe imyaka itanu.

  3. sha nzasubizaho iyi nkuru numara kurya umutungo wa gatsibo bamaze kuguta muri yombi! nzaguseka cyane! gusa niba mushaka kureba abangiza umutungo wigihugu mujye gukorera audit BNR murebe uburyo barya amafranga nta numwe ubakoma imbere bagatekinika na billan zitabaho!

  4. Nanjyenakungamuryuwomumeya Wagtsibo KUko Abaryi Baragwiriye Nonese Niba Umumeya Wagatsibo Ariye Uwaruhango Akarya Kamonyi akarya Ubwo Igihugu Kirunguka Nibahige Ibihanobikomeye Basibe Kwica Kuko Namukiro Uraho.

  5. ibyoeye wa gatsibo yavuze nukuli kuki mutinya gushyira icyogihano mubikorwa aho ntimwaba mubakingira ikibaba?

  6. Uwo mumeya ari mu kuri kuko birajabije.Abayobozi bamwe basigaye batekenika bagakabya bagamije gukandamiza rubanda.Icyo gihano kirakwiye rwose. Babahha ayo mafaranga yo gufasha abatishoboye barangiza bakayayongobeza noneho bagatanga raporo ko abantu bavuye MU murongo wubukene byahe byo kajya. Wagers MU midugudu ugasanga abantu baramazwe nibukene. Bisubirwemo rwose!

  7. Yes..meya wagastibo yatanze igitecyerezo kizima.ariko impamvu nyamukuru nukurandura igitera ubujura mubayobozi kenshi yo hagaragaye amakosa yubujura..uja kumva ngo umuyobozi runaka yeguye kumpamvu ze bwite warangiza ukumva ngo yahungiye muli.. America..cg france...Ayo makosa niyo atuma nabandi bakomezaa kwiba kuko..badahanwa bikwiye ...ikindi habeho isomo ryo gukundisha abantu igihungu abana bigishwe gukunda igihungo bakiri bato...bibaje mumaraso nibwo tuzagira abayobozi nyabo..abandi..nabayobozi gusa kuko bagize amahirwe bakisanga arabayobozi..tell me ukuntu general wigihugu akunda igihungu cg prime ministre yahunga nubusambo ninda zabo nini.gusa wese uzatatira itejeko..azaje..ahanishwa ibihano bimukwiriye bitali gukurwa kukazi gusa.Ahantu hagaragara rusha cyane ubu ni mugutanga amasoko...hose mugihugu, bwenda gusa amasoko yahaliwe abazi gutanga emvolepes nini..ubu amasoko menshi atwarwa nabahinde kuko bo batabatinya mugutanga ruswa..nabambere kwisi hose..kandi hakomezwe ..hashimwe abakora neza ha nanengwe abakora nabi kumugaragaro... God bless rwandans n bless our rwanda toi

  8. Meya wa Gatsibo yakoze kuvugisha ukuri.
    Nkurikije gahunda zigamije gukura mubukene abanyarwanda Leta igerageza kutugezaho,twakabaye tumaze kugera kuntera ishimishije.ariko Bamwe mubayobozi bagakwiye kuzishyiramubikorwa,mbona barazigize nkaho ari izabo.birababaje kubona urya ibyarubanda kdi ubiziko aribo bigenewe.
    Bamwe mubayobozi barumva ariko ntibumvira.

  9. 1 | 2

Tanga Igitekerezo