Malala Yusafzai yatunguwe n’ubuzima impunzi zibayemo mu nkambi ya Mahama

Malala Yousafzai yifotozanya n’abana b’abakobwa bo mu nkambi ya Mahama

Malala Yousafzai ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda muri gahunda yo kwizihiza isabukuru y’ivuka rye ari na ko anakora ubukangurambaga ku burenganzira bw’umwana w’umukobwa n’ubw’umugore. Kuri uyu munsi yasuye inkambi y’impunzi z’abarundi ya Mahama akaba yashimye uburyo zibayeho cyane cyane uburyo abana b’abakobwa bitaweho.

Nk’uko uyu munsi yizihije isabukuru y’amavuko ye aho yujuje imyaka 19, akigera muri iyi nkambi ya Mahama yakirijwe indirimbo zimwifuriza isabukuru nziza aho yaririmbirwaga n’abana b’impunzi z’abarundi baba muri iyi nkambi ya Mahama.

Uyu mukobwa wahembewe guharanira uburenganzira bw’abagore, yishimiye uko yasanze abakobwa bari mu nkambi ya Mahama bitaweho, bakaba bataracikirije amashuri nk’uko bikunze kugenda mu zindi nkambi.

Ibi ngo ni ibintu bisa n’ibyamutunguye kuko ngo akenshi usanga mu bindi bihugu impunzi zibayeho mu buzima bubabaje kandoi zaranacikirije amashuri.

Malala kandi yishimiye ko aba bana b’abakobwa bafite ijambo muri rusange maze bituma ashima u Rwanda kuba rwarabaye ikitegererezo ku Isi aho rwakoze byinshi bitarakorwa n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Minisitiri Ushinzwe Ibiza no gucyura Impunzi, Seraphine Mukantabana yavuze ko uruzinduko rwa Malala Yousafzai ari umugisha ku Rwanda cyane ko yaharaniye uburezi bw’abakobwa kandi bukaba ari kimwe mu byo Leta yimirije imbere.

Malala Yousafzai, yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel afite imyaka 17.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo