Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Madamu Jeannette Kagame yasabye inzego zose gufatanya guca amakimbirane mu miryango

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Madamu Jeannette Kagame yasabye inzego zose gufatanya guca amakimbirane mu miryango

Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye isabukuru y’imyaka 25 ya Pro Femmes Twese Hamwe

Madamu Jeanette Kagame yasabye inzego zose gufatanya zikarandura bimwe mu bibazo bicyugarije umuryango nyarwanda birimo amakimbirane yo mu ngo, gutwita kw’abangavu, ihohotera n’ibindi.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yitabiraga isabukuru y’imyaka 25 Impuzamiryango Pro Femmes Twese Hamwe imaze ishinzwe.

Madamu Jeannette Kagame yashimye ibyo iyo mpuzamiryango yagezeho, avuga ko hari byinshi bashoboye gukora abandi batari gutinyuka.

Yagize ati "Guhuza abanyarwandakazi, ukabaherekeza mu rugendo rwo gukira
ibikomere, bakubaka ubushobozi bw’imiryango bari basigaranye,bagashakirwa ubutabera, ntibyari ibyo gutinyukwa na buri wese.Turabashimira ko mwabaye abatumurikira muri iyo nzira, mukaba mwarabashije gufasha benshi batari bubone imbaraga zo kwirwanira izo ntambara no kwigendana muri urwo rugendo."

Yakomeje avuga ko umunsi nk’uwo ari igihe cyo kongera kwibukiranya ibyo igihugu cyagezeho mu guha agaciro umugore.Yatanze urugero rw’aho Abagore bavuye ku kigero cy’ubukene cya 58.1% muri 2000/20011, bakagera ku kigero cya 39,1% muri 2013/ 2014.Abagore 45.2% bihangiye imirimo. Umubare w‘Abagore bafite konti mu bigo by’imari wariyongereye aho wavuye kuri 5.1% muri 2006, ukagera kuri
44% muri 2013/2014 n’ibindi.

Madamu Jeannette Kagame yasabye inzego zose gufatanya bimwe mu bibazo bikigaragara mu muryango nyarwanda bikarandurwa.

Yagize ati "Nagira ngo mbasabe gukomeza gufatanya na Pro-Femmes mu
gukemura ibibazo bicyugarije umuryango nyarwanda birimo:Amakimbirane akigaragara mu miryango, ashobora gukemurwa binyuze mu kurushaho guha imbaraga umugoroba w‘ababyeyi, ihohoterwa rikorerwa abagore, Ikibazo cyo gutwita kw’abangavu, Ikibazo cy‘icuruzwa ry’urubyiruko rwacu, gishobora gukemuka binyuze mu biganiro n’impanuro ababyeyi n’abarezi bagenera abana babo"

Yashimiye ubudasa imiryango igize Pro Femmes Twese Hamwe ikomeje kugaragaza mu guteza imbere abagore, asaba ko byabera urugero n’abandi.

Kuri uyu wa Gatanu kandi Pro Femmes Twese Hamwe yatashye ku mugaragaro igice cya mbere cy’inyubako y’ikigo cy’ikitegererezo cy’iterambere ry’abagore cyubatswe i Gahanga mu karere ka Kicukiro.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza