Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

MINISANTE yariye iminwa ku karengane gakorerwa abafite Mituweli muri CHUK

Yanditswe

kuya

MINISANTE yariye iminwa ku karengane gakorerwa abafite Mituweli muri CHUK

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta bakiriye Ministeri y’ubuzima maze bayihata ibibazo abaturage bari guhurira nabyo byo kwigurira imiti kandi bajyanye Mituweli aho bavuga ko ari ikibazo kimaze igihe benshi bafata nk’akarengane.

Ibi abadepite babivuze kuri uyu wa 26 Nzeli 2016, abadepite bavuze ko iyi Minisiteri iri mu zifite inzobere (Specialist) benshi bagera kuri 12 ariko ikaba ari intangarugero mu gukoresha nabi umutungo wa Leta no guha Serivisi mbi abagenerwabikorwa.

Ibi bibazo byazamuwe na Depite Karenzi Theoneste umwe mu bagize PAC maze avuga ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera kandi kibasira cyane abakoresha Mituweli de Sante.

Yagize ati “Bigenda bite kugirango imiti ikenewe ibure kandi abarwayi baba bayikeneye cyane, cyane abivuriza kuri ‘Mituelle de Sante’ hari umuyobozi ubishinzwe?”

Dr Nyemazi imbere y’abadepite

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi n’umuzima rusange muri MINISANTE,D r Theophile Dushime, yemeye ko iki kibazo kiri hirya no hino mu gihugu ariko avuga ko cyaturutse ku mabwiriza yavugaga ko ibitaro bya Leta n’ibigo nderabuzima binyura muri CAMERWA ikorera muri RBC ngo bibone imiti kuva muri 2009, ariko muri Nyakanga 2016 bakaba barashyizeho amabwiriza agena uburyo imiti ivuye muri CAMERWA Ishobora kuboneka mu bigenga.

Avuga ko CHUK nayo itanga igenamigambi ryayo muri icyo kigo iyo umwaka utangiye aho batanga urutonde imiti izagenerwa ndetse n’ingengo y’Imari izakoresha.Avuga ko nyuma baje kugira inama ibitaro yo gusinyana amasezerano n’ububiko bw’imiti bwigenga maze mu gihe muri CAMERWA idahagije bakaba bajya kuyishaka.

Yagize ati “Twasanze CAMERWA idahora ifite imiti ihagije kugirango ihaze ibitaro bya CHUK ndetse n’ibindi bitaro, niyo mpamvu twavuze ko mu gihe bahawe komande bakaba bahabwa iminsi itanu yo gusubiza niba bazayibona,baba batazayibona bagatanga uburyo CHUK yakorana n’abacuruzi bigenga ngo bayishake”.

Avuga ko akenshi bisaba ko izo farumasi zihita zikoresha uburyo ziyitumiza hanze bagatumiza imiti kuko akenshi ziba nazo zitayifite.

Depite Nkusi yavuze ko bitumvikana kuba CAMERWA ifite ububiko bwa Miliyari 28 z’imiti ariko ikibazo kikarushaho gukura ati “ Igihe ububiko bwiyongereye nibwo noneho ikibazo cy’imiti cyabaye. Cyangwa mwatinze kubibona. byatewe n’iki?.”

Aha niho Abadepite bongeye kwibaza nk’umuturage aje afite ikibazo gikomeye cyane cyangwa akaba nta bushobozi bwo kwigurira umuti.

Depite Karenzi ati “MINISANTE mwibaze umuturage aje afite ikibazo gikomeye akongera akajya kwigurira imiti,cyangwa akaba atanabishoboye, mwebwe nka Minisiteri, iki kibazo kuki mutagikurikirana mu maguru mashya ngo gikemuke…si ubwa mbere tukivugiye hano n’abandi barakizi, ndumva arimwe nagishyiraho nubwo muvuga ko ibitaro byigenga”.

Bamwe mu bakozi ba MINISANTE bari baje imbere ya PAC

Depite Karemera Thierry we yavuze ko atakwirirwa abica ku ruhande avuga ko hari ibibazo bikomeye by’imikorere muri Minisiteri y’Ubuzima,ati “ Ndatekereza ko ari ikibazo cy’imikoranire itari myiza…hari imikorere myiza ntabwo twabura imiti muri CHUK ntibishoboka, hari imikorere myiza ntabwo twabona ibibazo nk’ibiri mu bitaro by’uturere. Icyo nicyo kibazo rwose tuvugishe ukuri”.

Undi mudepite yavuze ko no mu zindi ntara abaturage bagaragaza icyo kibazo cyo kwigurira imiti muri za farumasi aho hari n’abadatinya kuvuga ko abakene bakoresha Mituweli bafite akarengane.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisante, Dr Jean Pierre Nyemazi , yavuze ko CHUK bakenera imiti ishoboye kuba itandukanye n’ikenerwa ahandi ariko yemera ko Minisiteri yibeshye ku buryo bwo gutanga amasoko aho avuga ko CAMERWA bari kureba ko yakongererwa ubushobozi.Gusa yeruye ko ikiguzi cya Mituweli cyaba kiri mu bituma abayikoresha badahabwa imiti.

Aha yagize ati “ Hari ukuntu tugenda tukaba twabona ingaruka z’ikibazo ariko atari cyo,..Bituruka no ku bushobozi bwo kwishyura, hari igihe usanga dufite ubushobozi kuri Mituweli biri hasi ni ukuvuga ngo nta mafaranga yinjiye,igikurikiyeho nuko ibitaro bizafunga;…"

Adatinze Depite Nkusi yahise amubaza n’impungenge ati “Murashaka kutubwira yuko abafite Mituweli batabona imiti kuko badafite ubushobozi bwo kwishyura, nicyo ushaka kutubwira?”

Dr Nyemazi yavuze ko yashakaga kugaragaza ikibazo gihishe maze avuga ko ikiguzi cy’imiti kiri hejuru ugereranyije n’amafaranga yinjira,ati “ Icyo rwose ni ukuri ndumva tutazakomeza kugica ku ruhande”.

Aha yavuze ko niba hatabaye abantu benshi bajya muri Mituweli imiti ihenze igorana kuboneka.

Yavuze ko hari igihe ibitaro bishobora kuba byita ku barwayi ariko bigahura n’icyo kibazo, gusa nanone yemeye ko uburyo bwo kugura imiti bwashyizweho butatekerejwe neza.

Ibindi bibazo byagarutsweho harimo miliyoni zigera kuri 89 zohereje mu bitaro adafitiwe ibisobanuro, ikiguzi cy’imiti kidasobanutse neza n’ibindi bibazo bishingiye gucunga umutungo nabi bigenda bivugwa muri iyi Minisiteri n’ibigo byayo.

@Eric Birori

IBITEKEREZO

  • DADY Yanditse:

    MINISANTE YARAPFUYE RWOSE NIBAGARURE NTAWUKURIRYAYO CG SEZIBERA. AUDIT NIZIMANUKE MUBITARO BYOSE BAREBE IBIHAKORERWA UKO UMUTUNGO WA LETA UTIKIRA

  • Edson Yanditse:

    Iyi Ministeri uwayizubiza Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene yari ayishoboye.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza