MINISANTE ikomeje kuregwa ubutitsa n’abo yohereje kwiga ibidakenewe

6

Inzu ikoreramo Minisiteri y’Ubuzima

Ishyamba rikomeje kuba inzitane hagati y’Abanyeshuri, abarangije kwiga n’abandi bashinja Minisiteri y’Ubuzima kubohereza kwiga ibidakenewe, kubashyiriraho amananiza mbere yo kwinjira mu kazi n’ibindi bigenda bizamuka.

Kuri ubu ikibazo kiri kwigwa muri Komisiyo y’Inteko ishinzwe Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga ,Umuco n’Urubyiruko ni icy’abaganga (Clinical Officers) bize barihirwa mu misoro y’Abanyarwanda ariko nyuma yo kurangiza ntibashyirwe mu mbonerahamwe y’umurimo w’ubuzima mu Rwanda.

Aba bize bari basanzwe bafite A1 bagombaga kwiga bagahabwa A0.

Mu ibaruwa dufitiye kopi abadepite bandikiwe ndetse basomye mu ruhame igaragaza imiterere y’ikibazo ko hashingiwe ku kibazo cy’umubare muke w’abaganga mu Rwanda n’intego yo kugabanya impfu zitari ngombwa, Minisante yashyizeho urwego rw’Ubuzima rwitwa ‘Medical Officers’rusanzwe rubaho mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika.

Mu gushakira abo banyeshuri aho biga, ishuri rya KHI ryumvise Minisiteri vuba maze kuva muri 2011 batangira kwigisha icyiciro cya mbere. Kuri ubu kimaze imyaka ibiri gisohotse ariko bakaba badakora ibyo bize, mu gihe hari abitegura kurangiza n’abari kwiga mu myaka yo hasi.

Nkuko aba banyeshuri babisobanuye mu nyandiko mvugo, ngo mbere yo kwiga uwari Minisitiri w’ubuzima, Agnes Binagwaho, yasinye amasezerano na buri umwe avuga ko MINISANTE izishyura amafaranga yose y’ishuri ndetse yazarangiza kwiga agakorera MINISANTE byibura imyaka itatu yaba atabyubahirije agasubiza amafaranga yamutanzweho yose yiga.

Abo banyeshuri bakomeje guhembwa umushahara wabo ariko uza guhagarikwa nyuma y’umwaka batabwiwe impamvu.

Muri 2013 nibwo barangije ariko bakaba bashinja Minisiteri y’Ubuzima kwica amasezerano kuko nta muntu mu basaga 160 barangije ukora nka ‘Clinical Officer’ kuko n’abakora mu bitaro bose babarwa nk’abaforomo(A1) aho bavuga ko kwiga ntacyo byabamariye kandi barahawe ubumenyi ndetse na Leta ikabatangaho akayabo.

Nyuma yo kwandikira MINISANTE igihe kinini ariko ikabarenza ingohe, aba baganga bandikiye inzego zibifitiye ububasha harimo Inteko Ishinga Amategeko, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe basaba gukorerwa ubuvugizi uyu mwanya bigiye ‘Clinical Officer’ ukajya mu nzego z’imirimo yemewe mu Rwanda ndetse bakayihemberwa.

Iki kibazo kandi cyije gisanga ibindi abize bagiye bashinja Minisiteri y’Ubuzima harimo ibyo Perezida Kagame aherutse kugezwaho biri mu rugaga rw’ababyaza n’abaforomo, bamwe mu bari mu rugaga rw’abakora umwuga ujyanye n’ubuvuzi (RAHPC/Rwanda Alhed Health Professions Council) nabo bavuga ko amafaranga bakwa kugira ngo bakore uyu mwuga ari menshi ndetse ko ntaho Minisiteri y’Ubuzima iyateganya. Ngo n’ugerageje kugaragaza ibimubangamiye akaba ashyirwaho iterabwoba.

JPEG - 109.5 kb
Perezida wa komisiyo Mukazibera Agnes

Nkuko kandi iyi Minisiteri itajya ihwema gushyamirana nabo yarihiye,mu mwaka wa 2015 nibwo nanone mu Inteko hazamutse ikibazo cy’Abanyeshuri 252 barangije amasomo mu mashami ya “Biomedical Sciences” na “Human Biology”, Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Ubuzima bakemeza impamyabumenyi zabo, ariko Urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi RAHPC (Rwanda Allied Health Professional Council) rukemanga ubushobozi bwa bo, rubandikira ibaruwa rubabwira ko amasomo bize ari make ugereranyije n’akenewe.

Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga ,Umuco n’Urubyiruko ikaba yatangiye gusuzuma iki kibazo aho yatangije gutumiza inzego bireba harimo Abanyeshuri, Minisiteri y’ubuzima, kubaza Ibiro bya Minisitiri w’Intebe aho bigeze bikemura iki kibazo n’ibindi iyi Komisiyo yategetswe na Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko kwigana ubwitonzi kandi vuba.

JPEG - 119.4 kb
Depite Gahondogo Athanasie umwe mu bagize iyi Komisiyo

Depite Theodomir niwe wasomye uru rwandiko

@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Ndi umwe mu baforomo bagiye kwiga ikibyaza kunkunga ya minisante none twabuze akazi nyuma yo gusoza amasomo. Kandi twaragiranye amasezerano na minisante ko tuzarangiza kwiga tugasubizwa mu kazi, ubu ntiduhembwa, nti tuvuzwa, benshi mu ritwe twari dufite ama credit ya bank, rwose mutuvugire tubone uburenganzira nka bandi bakozi ba reta bajya kongera ubumenyi.

  2. Ndi umwe mu baforomo bagiye kwiga ikibyaza kunkunga ya minisante none twabuze akazi nyuma yo gusoza amasomo. Kandi twaragiranye amasezerano na minisante ko tuzarangiza kwiga tugasubizwa mu kazi, ubu ntiduhembwa, nti tuvuzwa, benshi mu ritwe twari dufite ama credit ya bank, rwose mutuvugire tubone uburenganzira nka bandi bakozi ba reta bajya kongera ubumenyi.

  3. Ndi umwe mu baforomo bagiye kwiga ikibyaza kunkunga ya minisante none twabuze akazi nyuma yo gusoza amasomo. Kandi twaragiranye amasezerano na minisante ko tuzarangiza kwiga tugasubizwa mu kazi, ubu ntiduhembwa, nti tuvuzwa, benshi mu ritwe twari dufite ama credit ya bank, rwose mutuvugire tubone uburenganzira nka bandi bakozi ba reta bajya kongera ubumenyi.

  4. nibaturenganure iyi RAHPC ireturenganya igaca amafaranga menshi atagira impamvu. ko umuntu aba afite diplome ya Mineduc yemewe kuki babuza umuntu gukora ibyo yigiye kandi igihugu kimukeneye.

  5. nibaturenganure iyi RAHPC ireturenganya igaca amafaranga menshi atagira impamvu. ko umuntu aba afite diplome ya Mineduc yemewe kuki babuza umuntu gukora ibyo yigiye kandi igihugu kimukeneye.

Tanga Igitekerezo