Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

MINALOC yategetse ko ibyo gutwara mu makamyo abagiye kwamamaza bihagarara

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
MINALOC  yategetse ko ibyo gutwara mu makamyo abagiye kwamamaza bihagarara

Minisitiri Francis Kaboneka

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (Minaloc) yahagaritse ibikorwa byo gutwara abaturage mu makamyo no mu zindi modoka zitagenewe gutwara abantu igihe bagiye mu bikorwa byo kwamamaza.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka kuri uyu wa Kane mu nama yamuhuje n’inzego z’umutekano n’abayobozi b’uturere, hasuzumwa imigendekere y’ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya wa Perezida.

Nkuko bigaragara kuri Twitter y’iyo Miniisteri, Minisitiri Kaboneka yasabye abo bayobozi kubaha no kwakira neza abakandida bose baje kwiyamamaza bakoborohereza.

Muri iki cyumweru Frank Habineza ubwo yiyamamazaga mu Karere ka Nyagatare yavuze ko yabangamiwe n’inzego z’ibanze bikarangira ahavuye atiyamamaje.

Minaloc nubwo ntawe yatunze agatoki, yatangaje ko Polisi yatangiye iperereza kandi abo bizagaragaraho ko babangamiye abakandida bazabihanirwa.

Iti "Polisi y’u Rwanda igiye gukora iperereza ku byavuzwe ko hari abakandida babangamiwe mu bikorwa byabo, abo bigaragayeho bakazabihanirwa."

Polisi kandi ngo iri no gukurikirana ibyavuzwe by’uko hari abaturage bakwa amafaranga yitwa y’amatora kandi nta wa yabatumye.

Muri iyo nama hanagarutswe ku kijyanye no gutwara abaturage mu makamyo n’izindi modoka zitemerewe gutwara abantu rusange mu gihe bagiye kwamamaza abakandida babo.

Minisitiri Kaboneka yasabye ko bihagaragara kuko binyuranyije n’amategeko yo gutwara abantu n’ibintu.

Muri iyi nama kandi abayobozi bemeranyije guhwitura abacuruzi kubyaza umusaruro uyu mwanya w’ibihe by’amatora aho kumva ko ari igihe cy’ibiruhuko.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu byatangiye tariki 14 Nyakanga, bikazarangira tariki 2 Kanama 2017.Amatora azaba tariki 3 na 4 Kanama 2017.

IBITEKEREZO

  • NISHIMWE Yanditse:

    UYu munsi hari konji?01/09/2017.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza