Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Leta y’u Rwanda yiteguye gutanga icyo ari cyo cyose ngo umwami Kigeli atabarizwe

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Leta y’u Rwanda yiteguye gutanga icyo ari cyo cyose ngo umwami Kigeli atabarizwe

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe no gutanga k’umwami Kigeli V Ndahindurwa wahoze ari umwami w’u Rwanda.

Guverinoma yavuze ko yiteguye gufasha umuryango we mu bisabwa byose numara gutangaza aho azatabarizwa.

Mu itangazo ryasohowe n’ubuvugizi bwa Guverinoma, hagaragajwe ko u Rwanda rwababajwe no gutanga kwa Kigeli.

Rigira riti "Leta y’u Rwanda yababajwe no gutanga kwa Kigeli V Ndahindurwa wahoze ari umwami w’u Rwanda"

rikomeza rigira riti ”Leta y’u Rwanda ntiramenyeshwa n’umuryango we aho bashaka ko atabarizwa (Kigeli), igihe bazatumenyesha aho bifuza ko atabarizwa leta y’u Rwanda yiteguye kubafasha mu bikenewe byose.”

Tariki ya 16/10/2016 nibwo Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa yatangiye muri leta zunze ubumwe za Amerika aho yari amaze imyaka 24 mu buhungiro.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yirukanywe n’Ababiligi ajya muri Tanganyika tariki ya 2/10/1961, nyuma yaje guhungira muri Uganda aza no kwerekeza muri Kenya mbere yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 1992 ari naho yaguye tariki ya 16/10/2016.

IBITEKEREZO

  • valenc Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano.nibyizako.mukora.ubutabazi.imanimwakile.mubayo

  • Hadassa Yanditse:

    Ngo gutaha? KUKI SE BATAMUFASHIJE AKIRI MUZIMA????KUKI BATAMUHAYE ICYUBAHIRO AGIHUMEKA?
    MUKUNDA KUBAHIRIZA AVAPFU???

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza