Leta y’u Rwanda ngo nta kibazo cy’amafaranga ifite mu matora ya Perezida

6

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis yatangaje ko amafaranga azakoreshwa mu matora ya Perezida muri Kanama uyu mwaka yose azatangwa na leta y’u Rwanda kandi ko yose ahari nta kibazo gihari.

Aya matora ya Perezida w’igihugu ateganyijwe tariki ya 3 n’iya 4 Kanama uyu mwaka.

Mu kiganiro kivuga ku mwiherero w’abayobozi uherutse kubera i Gabiro ingego y’imari y’amatora nayo iri mu byaganiriwe.

Minisitiri Kaboneka Francis yavuze ko ingengo y’imari y’amatora izaba nkeya kubera ubwitange bw’abanyarwanda ndetse no kuzigama ibikoresho biba byarakoreshejwe mu matora yabanje.

Ati:”Ngira ngo si ukwirarira nitwe dukoresha ingengo y’imari ntoya mu matora kubera wa mwimerere wacu w’ubukoranabushake buri munyarwanda akabijyamo akabigira ibye. Ikindi kibitera ni gufata neza ibikoresho biba byarakoze mu matora yabanje birimo udusanduku n’ibindi biba byarakoze, tubifata neza tukongera kubikoresha.”

Minisitiri Kaboneka yavuze ko ingengo y’imari itazarenga miliyari eshanu y’amanyarwanda, kandi ko yose azatangwa na leta.

Ati :”Muri uyu mwaka ingengo y’imari dufite ntabwo izarenga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga azakoreshwa mu bukangurambaga, guhugura abaturage ndetse n’ ibikoresho kandi ayo mafaranga yose ni leta y’u Rwanda izayatanga ndetse arahari nta kibazo dufite.”

Aya matora ya Perezida wa Repubulika agiye kuba azaba ari aya gatatu kuva Jenoside yahagarikwa.

Amatora aheruka yabaye mu mwaka wa 2010 niyo yatwaye amafaranga y’u Rwanda menshi kuko hakoreshejwe agera kuri miliyari 7.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. ayo namagambo,perezida uramuzi se hari haba amatora?amatora ni mukwa 8 kdi abanyarwanda twihitiramo mumucyo ntawuduhagaze hejuru,ahubwo nawe uzashishoze ushoboye kuyobora babanyarwanda

  2. erega abanyarwanda dufite ubudasa bwo gukunda igihugu ntakibazo rwose courage intore zose zifite ubushake bwo kwitangira igihugu ibintu ni byacu

  3. erega abanyarwanda dufite ubudasa bwo gukunda igihugu ntakibazo rwose courage intore zose zifite ubushake bwo kwitangira igihugu ibintu ni byacu

  4. ntabwo ari menshi kuko nayo azahabwa abanyarwanda.
    NAho ibyo mu Rwanda byo ni umwihariko, haba amatora, gutanga akazi yewe no kugakurwaho byose ni umwihariko wacu kdi twarabyakiriye.

  5. ayo mafaranga mugiye kuyangiriza iki kko amatora yararangiye numuyafashishe abaturajye babaye kko inzara imeze nabi

  6. ndabashimiye cyane, njyewe ndunva nayo mafaranga arumurengera , ubumdi se nayiki ko president tumuzi. ni formalite kandi turayimenyereye ayo mafaranga bagende bayaguremo inka bihere abakene naho president yarangije gutsinda

Tanga Igitekerezo