Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Kwiyunga no kubabarirana niyo yari inzira y’ibanze yo kongera kwiyubaka: Perezida Kagame

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Kwiyunga no kubabarirana  niyo yari inzira y’ibanze yo kongera kwiyubaka: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwiyunge no kubabarirana byari mu byangombwa by’ibanze u Rwanda rwasabwaga mu gutangira urugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi.

Kagame ibi yabivugiye mu biganiro mpaka byabereye muri Amerika byahuriyemo abayobozi batandukanye muri politike no mu bucuruzi.

Perezida Kagame yarari kumwe na Jim Sinegal washinze Costco akanayibera umuyobozi ndetse na Bob Diamond umuyobozi wa Atlas Marchant Capital .

Iyi nama yibandaga ku nsanganyamatsiko yo kubabarirana.

Newtimes yatangaje ko Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu byari ngombwa mu kongera kucyubaka.
.
Ati :” kubabarira no kwiyubaka nibyo byari ngombwa ,twari igihugu cyabuze buri kimwe twagomba gushaka inzira yo kubanza kwiyunga.”
Yavuze ko abanyarwanda bagomba kubanza kwisuzuma bakavuga ku byababayeho ndetse n’ibisubizo byabyo.

Ati :”Twarebanaga mu maso ubwacu tukabazanya tuti ni gute twakwiyunga ngo dutangire kwiyubaka. Twagomba kugira amahitamo nibyo twatekerezaga kubabarirana niyo yari amahitamo ya mbere twagombaga gukora buri kimwe cyasabwaga ngo twiyubake. Twagomabaga kugirana ibiganiro hagati yacu kubyatubayeho n’impamvu byabaye n’uko twabivamo.”

Perezida Kagame yavuze ko ukwo kwiyunga no kubabarirana ari ibisubizo byashakiwe imbere mu gihugu biciye mu muco w’abanyarwanda. Yavuze ko Gacaca uburyo bwo guca imanza mu muco w’abanyarwanda ari kimwe mu byakoreshejwe kandi ko yaciriye imanza abantu benshi mu gihe gito.

Ikindi yagarutseho ni Umuganda kimwe mu byafashije abanyarwanda kubaka igihugu cyabo ntawe basiganya.

IBITEKEREZO

  • SENGA Yanditse:

    HE P KAGAME OYEEEE
    IMANA IJYE IKUBA HAFI WARAKOZE
    IYO HATABA KUBABARIRANA MWADUTOJE URWANDA RUBA ARI RUBI
    ABANYARWANDA BAKUNDA UKURI TURAGUSHYIGIKIYE.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza