Kwiga kubera inyana ihaka, guhindura umubyeyi no kwirizwa mu mazi umunsi wose bimwe mubyaranze Gen Kabarebe mu buhungiro

3

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda General James Kabarebe avuga ko we na bagenzi be bababariye mu buhungiro bikomeye ari nabyo byatumye bafata intwaro bakaza kurwana ngo bashake uburenganzira mu gihugu cyabo.

Avuga kuri bimwe mu byamubabaje General Kabarebe yavuze ko atazibagirwa uko byabaye ngombwa ko ahindura umubyeyi akamugura inyana ihaka kugirango abone uburenganzira bwo kwiga kaminuza.

Asobanura ibi General Kabarebe yagize ati:"Narangije segondere( amashuri yisumbuye ) nshaka kujya muri kaminuza ntabwo byashobokaga ndi umunyarwanda icyo data yakoze yashatse umuturanyi wacu w’umunyankole w’umuhima amujyanira fomuzi(forms) kugira ngo ansinyire ko ariwe ubaye data nagiye muri kaminuza nitwa ko ndi mwene sinibuka n’izina rye!!!!!

Umugabo wansinyiye w’umunyankole kugirango asinyire data yamuhaye inyana ihaka, kugirango rero mu buhunzi nka buriya umunyarwanda atange inyana ihaka ntabwo byari ibintu byoroshye, ni uko nagiye muri kaminuza . Icyari gutuma ntafata intwaro ngo ndwane nshaka uburenganzira bwange cyangwa uburenganzira bw’undi ni iki?"

General Kabarebe James avuga ko mu buhungiro Uganda bari barahungiyemo bageze aho irabirukana irya ibyabo iranabasenyera irabashorera ibazana mu Rwanda ariko ngo bageze mu Rwanda abasirikare baho bababwira ko n’Imana ibanga kandi ko batabakira.

Ati:"Ikindi muri 1982 nari muri segonderi ubutegetsi bwa Uganda bwaratwirukanye bwirukana abantu bitwa abanyarwanda bose ku ngufu na Habyarimana atabishaka barya inka zacu baradusenyera baradushorera batugeza ku mupaka w’u Rwanda ahitwa ku Muyange hariya mu Mutara tuhageze turambuka tuhasanga abasirikare b’u Rwanda bari aba leta y’icyo gihe ya 1982 tukimara kwambuka baratubwira bati: murajyahe? tuti turi abanyarwanda baratwirukanye baratubwira bati ubundi mwajyagayo gushaka iki bati u Rwanda ruruzuye ntaho dufite ho kubashyira

Umusirikare w’umu serija ahagarara imbere yacu aratubwira ati: Uganda irabanze n’ u Rwanda rurabanga ubwo rero ni ukuvuga ko n’Imana ibanga ntabwo turi bubakire badushyira mu mazi agabanya u Rwanda n’Ubugande twirirwamo guhera saa yine za mugitondo kugeza saa yine za nijoro mu mugezi witwa Umuyange. Twabuze aho tujya ntitwari kujya muri Uganda kuko bari batwirukanye ntitwashoboraga no kujya mu Rwanda kuko nabo ntibadushakaga ni ukuvuga ko ayo masaha yose twamaze mu mazi nta gihugu twari dufite kuki se ntari gufata imbunda ngo ndwanire igihugu cyange nanjye nkigire? ubwo murumva iyo motivation ariko?"

Ibi General Kabarebe James yabibwiraga abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye byo mu mujyi wa Kigali. Gen Kabarebe akaba yarabasabye gukomeza gusigasira ibyo bagezeho kandi bagaharanira kurwanira igihugu ngo kigume mu mahoro.

Alexis Musabirema

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. nukuri kose ubu buhamya bwa Gen Kabarebe nubwo ari muncamake ark bunkoze kumutima cyane bintera emotion bintera no kumva nkunze bindasazwe igihugu cyacu cyatubyaye. mpereye kuri H.E PAUL KAGAME kugeza kubandi bose baharaniye ubwigege bwu Rda turabashimira boyimazeyo twe nkabana banyu.Uhoraho niwe uzabagororera ibyuza bibakwiriye

  2. Afande Kabarebe mwabaye intwali zabohoye iki gihugu kdi muhumure mubyiruye imfura nkamwe dore ko imfura zima ari subira ku izina rya se. kdi rwose turabizi ko kwibyara bitera ababyeyi ineza! uru Rwanda muhumure ntiruzagarizwa umuheto ibyiza mwaharaniye ntawabisenya turebera. Mwaduhaye ubuzima ndabashima!

Tanga Igitekerezo