Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Kwibohora bivuze kwikiza abayobozi babi n’ibyo bateye - Perezida Kagame

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Kwibohora bivuze kwikiza abayobozi babi n’ibyo bateye - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abari bateraniye I Nyabihu mu munsi wo Kwibohora ko kwibohora ku buyobozi bubi byarangiye abasaba gukomeza inzira yo kwibohora no kungaruka zatewe n’ubwo buyobozi bubi zose.

Ibi yabitangarije mu murenge wa Shyira, Akarere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba aho umunsi wo Kwibohora wizihirijwe ku rwego rw’igihugu.

Aho ibi birori byabereye hari hateraniye ibihumbi byinshi by’abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyabihu, Gakenke, Musanze, Muhanga na Ngororero.

Perezida Kagame yabanje gusaba abakiri urubyiruko bitabiriye uyu munsi gukora cyane kugirango babashe guteza imbere igihugu bakoresheje imiyoborere myiza bafite.

Yagize ati: "Kwibohora birimo inzego ebyiri, hari urwego rw’Abantu hari n’urwego rw’ibikorwa. Habaye kwibohora ubutegetsi bubi n’abategetsi babi, ubwo ni urwego rw’Abantu ariko mu bantu haba ibikorwa, ubutegetsi bubi n’abategetsi babi havamo bya bindi na byo byavuzwe birimo ubukene, inzara, uburwayi, gusonza ntushobore kwigaburira, ntugire amikoro ugahora uyateze ku bandi. Ibyo uteze ku bandi iyo bitabonetse bigenda bite? urahafata, witaba Imana, Urapfa!"

Yashimangiye ko umuntu agomba kwibohora muri izo ngeri zombie. Ati: "Kwibohora rero bivuze kwikiza ubuyobozi bubi, abayobozi babi bivuze no kwikiza ibyo bateye nk’inzara, uburwayi, umwiryane, n’imfu zidakwiye kuba ziza zigahitana abana bakiri bato n’abakuru batarageza igihe ubundi kijyana n’ubuzima bw’abantu nabo bikabahitana."

Kuri ubu Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri mu gice cya kabiri cyo kwibohora ibikorwa byasizwe n’ubuyobozi bubi kuko ubwo buyobozi bwo bwakuweho.

Ati: "Ibyo kwikiza ubuyobozi bubi rero n’abayobozi babi byo byarabaye, byarakozwe, mu myaka yabanje mbere y’imyaka 23 tubara kugeza ubu, ibyasigaye na byo bimwe muri iyi myaka 23 twizihiza byagiye bikemuka, iby’ubuyobozi bubi byagiye bikemuka, ariko rero ibigira ingaruka kuri twese abaturage nk’inzara, ubukene n’ibindi bibi byose turacyarwana na byo, turacyahanganye na byo, hari aho tubigejeje ariko hari urugendo rurerure rusigaye.mu kwibohora rero ubu turi muri iki gice cya kabiri cyane cyane cyo kwivanaho biriya bibi byose byatewe n’ubuyobozi bubi bwa mbere."

Perezida Kagame yagarutse no ku byo u Rwanda rumaze kugeraho agira ati: "Abana bariga, urwaye arivuza, mu Rwanda hose abaturage barahinga, bakorora, bakihaza bakanasagurira amasoko. Iyo ni yo nzira twifuza kandi tuyirimo dufite icyizere cyo kugera ku ntumbero yacu. Igisigaye ni ukwihuta. Dushingire ku buyobozi bwiza dufite twubake ubuzima bwacu n’igihugu cyacu uko tubyifuza."

Perezida Kagame yavuze ko Kwibohora ari ukwiyibutsa aho igihugu cyavuye, aho kigeze n’aho kigana kigatera imbere kikagera ku bukungu bwifuzwa.

Yavuze ko ubuhamya bwatanzwe n’abaturage kubyo bibohoyeho bugaragaza ko banyarwanda baramutse bakoresheje amahirwe ari mu gihugu bashobora kugera kuri byinshi bifuza bakanarenza ibyo ibindi bihugu by’ibihangange ku isi byagezeho.

IBITEKEREZO

  • bonny Yanditse:

    Iyiforo ya H. E muyikuye he ko atariko yari yambaye, uba wagiye yo, cg?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza