Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Kuyobora igihugu si ukugira Perezida gusa, n’ubu turakiyoboye-Ishyaka PDC

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Kuyobora igihugu si ukugira Perezida gusa, n’ubu turakiyoboye-Ishyaka PDC

Rwigema Vincent visi perezida wa kabiri w’ishyaka PDC

Ubuyobozi bwa PDC (Ishyaka riharanira demokarasi ihuza abanyarwanda) buravuga ko kuyobora igihugu atari ukugira Perezida gusa kuko ngo n’ubu iri shyaka naryo riyoboye igihugu kuko bafite imyanya mu zindi nzego z’ubuyobozi.

Iri shyaka rimaze iminsi ibiri rihugura abayoboke baryo bo mu nzego z’abagore ndetse no mu nzego z’urubyiruko ku bijyanye n’amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2017muri Kanama.

Kuwa Gatandatu tariki ya 22 Ukwakira 2016 ubwo hahugurwaga abagore, umuyobozi w’iri shyaka Mukabaranga Agnes yavuze ko bazashyigikira umukandida w’ishyaka rya FPR Kagame Paul kuko ngo iri shyaka bafitanye umubano mwiza ariko kandi ngo n’ibikorwa bye bikaba bimwemerera gushyigikirwa.

Ati:” Twaramwamamaje kubera ubufatanye dufitanye n’umuryango wa RPF ariko n’ibikorwa by’iterambere mu gihugu. Kuva ayobora rwose ni ibintu byigaragaza twe twumva mu gihe cyose agifite imbaraga kandi ibitekerezo bye n’icyerekezo ntabwo byahindutse tukumva yakomeza.”

Kuri iki Cyumweru ubwo hahugurwaga urubyiruko narwo rwigishijwe uko ruzitwara mu matora rusabwa kuzayitabira kandi rukitwara neza birinda ibikorwa byakwica amatora.

Nyuma y’aya mahugurwa, Umuyobozi wungirije wa kabiri w’iri shyaka Rwigema Vincent yabajijwe igihe bumva bazahatanira kuyobora igihugu, avuga ko n’ubu bakiyoboye.

Ati "Burya kuyobora igihugu sintekereza ko ari uko uba ufite Perezida wa Repubulika gusa, ndashaka kubabwira ko n’ubu igihugu turakiyobora kuko inzego zose turimo hari abayoboke ba PDC bari mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu cyacu.Muri rusange navuga ko n’ubundi igihugu turakiyoboye, turi mu bayoboye igihugu.”

Ishyaka riharanira demokarasi ihuza abanyarwanda PDC riheruka gutanga umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2003 ubwo bahagararirwaga na Nayinzira Jean Nepomuscene ariko akaza gutsindwa na Perezida Paul Kagame wahise atorerwa kuyobora igihugu.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza