Uko umuhango wo gusezera kuri Senateri Mucyo Jean de Dieu wagenze(Amafoto)

17

Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ukwakira, hari kuba umihango wo gusezera bwa nyuma kuri Senateri Jean de Dieu Mucyo, witabye Imana kuwa Mbere w’iki cyumweru.

Imihango yo kumusezeraho yahereye mu rugo rwe i Nyamirambo, ikomereza mu Nteko Ishinga Amategeko mu cyumba cy’Inteko rusange cya Sena, ahari abanyacyubahiro batandukanye n’inshuti z’umuryango.

Mu butumwa bwa Perezida Paul Kagame bwatanzwe na Minisitiri muri Perezidansi Tugireyezu Venantie, yavuze ko u Rwanda rubuze "umugabo".

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwagiraga buti “Perezida wa Repubulika n’umuryango we, bababajwe no kumenya inkuru itunguranye y’urupfu rwa nyakwigendera Jean de Dieu Mucyo, wari senateri mu Nteko Ishinga Amategeko.Senateri wagiye ashingwa kuyobora inzego nkuru z’igihugu [..] yaranzwe n’umurava mu bikorwa bye byose, u Rwanda n’abanyarwanda tubuze umugabo w’ingirakamaro.”

Perezida wa Sena Bernard Makuza wari umuhsyitsi mukuru, yavuze ko urupfu rwa Senateri Mucyo ari igihombo ku muryango n’igihugu.

Hon Makuza yagize ati “…kubura umubyeyi, umugabo w’imfura nka Hon Mucyo ntawe bitashengura.Sena natwe turi umuryango wa nyakwigendera Hon Mucyo J de Dieu, tuzakomeza kubabanira neza (umuryango asize) nkuko nawe yabikoreye benshi yakoranye nabo cyangwa abo yabanye nabo, ndetse n’abamuganaga atabazi, ntabwo yigeze abaheza.Tuzahora tumwibuka, tuzirikana, twishimira ibyamuranze asize nk’umurage…indangagaciro z’umuyobozi mwiza twamubonyeho hano muri Sena, twavuga kwiyoroshya, gufatanya n’abandi, kubatega amatwi no kujya inama zubaka. Yari azi gusesengura koko, no koroshya..ariko ntashobore guhara imbere y’amafuti, amatiku n’ubutiriganya”


Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Venantie na Bernard Makuza Perezida wa Sena

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe, yavuze ko Mucyo atapfuye kuko ari intwari, ngo ahubwo yaratabarutse.

Francois Ngarambe yagize ati “Komite nyobozi y’umuryango FPR Inkotanyi, yababajwe n’inkuru y’urupfu rutunguranye rwa Senateri Mucyo.Twifatanyije n’umuryango wa Mucyo muri iki gihe gikomeye cy’akababaro. Senateri Mucyo duherekeje, yari intore nkuru y’umuryango FPR Inkotanyi.Yashinzwe imirimo itandukanye itoroshye mu bihe bikomeye mu nzego z’igihugu, iza gisirikare n’iza gisivili.Mu mirimo yose yashinzwe Senateri Mucyo yaranzwe n’imikorere myiza.Ubwitange no kwihangana, umuhate n’ubushishozi, kwicisha bugufi no guharanira ukuri….Mucyo agiye akiri muto, agiye agikenewe…Intore ntizipfa, Mucyo yaratabarutse.”

Hon Mucyo yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo

Nyakwigendera Hon. Mucyo Jean de Dieu yavutse tariki 7 Ukuboza 1961, yatabarutse tariki 3 Ukwakira 2016, yagiye muri Sena mukwezi kwa Kamena 2015, asize umugore n’abana bane.

Uretse kuba yarakoraga muri Sena yanabaye umunyamabanga mukuru wa CNLG, umushinjacyaha mukuru ndetse yanabaye Minisitiri w’ubutabera.


Mucyo yari umwe mu bagize Komisiyo ya FPR Inkotanyi ishinzwe ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, na Komisiyo yo kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo.


Abayobozi batandukanye baha icyubahiro senateri Mucyo ubwo umurambo we winjizwaga mu cyumba cya Sena


Francois Ngarambe (iburyo) na Hon Makuza Bernard (hagati) na Minisitiri Tugireyezu Venantie bitabiriye umuhango wo gusezera kuri senateri Mucyo.

Muri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera:

Madamu Jeannette Kagame nawe yari ahari (uri hagati)

Mucyo Lambert mukuru wa nyakwigendera Mucyo Jean De Dieu yavuze ko uyu murumuna we yababereye umwana mwiza mu muryango. Yavuze ko mbere y’uko yitaba Imana yari yamusabye ko babonana ariko ntibikunde ikintu ngo cyamubabaje amaze kumva ko yapfuye.

Ati:”Yari umuvandimwe navuga ko atari asanzwe yagiraga ikintu cyo kwihangana twari tubanye nk’abavandimwe ikintu cyose tukiganira. Burya Imana igira ibyo yateganyije, mbere yo kugenda yari yampamagaye ambwira ko yifuza ko tugomba kubanza kuvugana avuye mu nama ariko ntabwo byashobotse, maze kumva iyi nkuru numvise ko byari nk’ubutumwa.”

Muhuza Richard, umushinjacayaha mukuru wakoranye na Mucyo mu bushinjacyaha bwa leta yavuze ko Mucyo yakuyeho imvugo mbi yavugwaga ku bushinjacyaha ko burutwa no kwitaba Imana.

Ati:” Muribuka cyera abantu byajyaga baca umugani batebya bati aho kwitaba ubushinjacyaha nakwitaba Imana ariko nyakwigendera Mucyo Jean De Dieu yavuye mu bushinjacyaha busigaye ari nyabagendwa.”

Prosper umwe mu bana yareze yavuze ko Mucyo n’umufasha we bamubereye umubyeyi bakamurera bakamukuza bakanamwubakira.

Ati:”Yandeze neza akambwira kenshi ko ngomba kuba umugabo, yarankujije arandambagiriza agahora ambwira buri munsi ko ngomba kubaka urugo rwanjye nkaba umugabo.. naje kubaka ndabyara, njya kumwereka abana nari nabyaye impanga arishima ambwira ko ari iki yashakaga…. Ariko ikimbabaje ni uko agiye atabonye undi mwuzukuru nyuma y’aba kandi twamwiteguraga”


Prosper warezwe na Mucyo amuvuga ibigwi

Uwimana Rose, Umufasha wa nyakwigendera Mucyo

Ubwo yasezerwaho mu Nteko Ishinga Amategeko:


Mukabalisa Donatille,Perezidante w’umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko


Minisitiri w’Ingabo James Kabarebe (inyuma iburyo ) na Minisitiri w’ubutabera Bisingye Johnston


Minisitiri w’ingabo James Kabarebe


Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi


Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango



Umurambo wa Nyakwigendera Mucyo ujyanwa muri Sena kugirango usezerweho bwa nyuma


Umurambo wa Nyakwigendera ugejejwe mu cyumba cya Sena


Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe



Hon Mukabalisa Donatille asezera kuri nyakwigendera Mucyo


Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase asezera kuri Nyakwegendera

Imihango yo Gusezera kuri nyakwigendera Mucyo Jean de Dieu ukomereje muri Kiliziya ya Regina Pacis, MAKURUKI irakomeza kubagezaho uko imihango iri bukomeze kugenda

Soma inkuru zabanje:Senateri Jean De Dieu Mucyo yitabye Imana bitunguranye yituye hasi ku kazi

Perezida wa Sena Makuza arasobanura intandaro y’urupfu rutunguranye rwa Hon Mucyo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 17

  1. Mana yangewee!! A!! Ntakundi nyine tugomba kubyakira uko bije imana imwakire mubayo.

  2. IMANA imuhe iruhuko ridashira! kd Imiryango ye isigaye ikomeze kwihangana.Erega ibibi byakirwa nki byiza nubwo biba bigoye kubyakira. Gusa IMANA ibabe hafi

  3. 1 | 2

Tanga Igitekerezo