Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Kuki GREEN PARTY ari ryo shyaka rukumbi ryahisemo guhangana n’umukandida wa FPR- INKOTANYI?

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Kuki GREEN PARTY ari ryo shyaka rukumbi ryahisemo guhangana n’umukandida wa FPR- INKOTANYI?

Prof Mbanda Kalisa ahamya ko yakiriye kandidatire ya Habineza wa Green Party

Mu gihe amatora ya Perezida w’u Rwanda agenda yegereza, ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije GREEN PARTY ni ryo ryonyine mu mashyaka yemewe mu Rwanda ryatanze uwiteguye kuba umukandida uzahatana mu matora n’abazemererwa kuba abakandida, andi mashyaka yose harimo n’afatwa nk’ibigugu yahisemo gushyigikira Paul Kagame w’Umuryango FPR- INKOTANYI.

Mu mashyaka 11 yemewe mu Rwanda, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda (DGPR)] ni ryo ryonyine ryahisemo gutanga uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka. Abandi bose bifuza kuba abakandida ni abigenga.

Amashyaka nka PL, PSD amaze imyaka itari mike wongeyeho asanzwe yisunga umutaka wa FPR yamaze kugaragaza ko Paul Kagame uyoboye u Rwanda ari we bashaka ko akomeza akayobora banamutanga nk’umukandida mbere yuko FPR imutanga.

Ishyaka PS-Imberakuri rishya kandi ryatangiranye umurindi rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ryo ryatangaje ko nta mukandida rifite ariko bo nta n’uwo mu rindi shyaka batanze, bemeje ko buri muyoboke waryo azatora uwo abonamo ubushobozi mu baziyamamaza.

PPC yagerageje kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri 2003 na 2010, naryo uyu mwaka ryarazibukiriye ryiyemeza gushyigikira Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi.

Abatanze Paul Kagame nk’umukandida wabo bavuze ko bashingiye ku bigwi bye mu gihe amaze ayobora u Rwanda, mu gihe Green Party yo nubwo yemera ko mu myaka Perezida Kagame amaze ayobora igihugu yakoze byinshi byiza ariko na bo bavuga ko babonye ubuyobozi bafite byinshi bakorera abanyarwanda ndetse bakagera no ku byo bavuga ko ubuyobozi bwa Paul Kagame butagezeho.

Dore zimwe mu mpamvu cyangwa umwihariko iri shyaka ryagiye rigaragaza ari na byo bituma ridashobora gushyigikira umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi.

Kuba batarashyigikiye guhindura Itegeko Nshinga biri mu bibatera ishema ryo kwiyamamaza

Muri 2015, Abanyarwanda batoye Kamarampaka ku bwiganze bemeza ko ingingo zazitiraga umukuru w’igihugu kwiyamamaza nyuma ya manda ebyiri zihinduka Perezida Kagame akemererwa kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Icyo gihe amashyaka PL, PDI na PSD ndetse n’andi yose ntibazuyaje kwerekana ko bashyigikiye ko Kagame yemererwa n’itegeko Nshinga gukomeza kuyobora u Rwanda.

Nyamara icyo gihe Green Party yo yanenze bikomeye gahunda yo guhindura itegeko nshinga ivuga ko bihungabanya Demokarasi ndetse bitabaza n’inkiko. Green Party bagaragazaga ko hari abandi banyarwanda bashoboye kuyobora igihugu kandi ko no muri Green Party ubwayo hari abafite ubwo bushobozi bityo bakumva ko nta mpamvu yo guhindura itegeko nshinga kubera umuntu umwe kandi hari abashobora kumusimbura.

Gutanga umukandida wo mu rindi shyaka byakozwe n’amashyaka amwe na byo Dr Habineza uyobora Green Party abibona nk’inkomyi ku kubahiriza amahame ya demukarasi kuko ibyo byemezo byo gushyigikira umukandida wo mu rindi shyaka ngo abona hari abo byicira amahitamo kuko hari ababa bashaka gutora umukandida waturutse mu ishyaka ryabo.

Mu gihe abanyarwanda barenga miliyoni eshatu bajyanaga amaburwa y’ubusabe ku Nteko Ishinga amategeko basaba ko itegeko nshinga ryavugururwa, Ishyaka Green Party naryo ryajyanye ubusabe busaba ko itegeko nshinga ritakorwaho mu ngingo irebana na manda z’umukuru w’igihugu.

Kwiyumvamo ubushobozi bwo kuyobora igihugu

Kuba amashyaka afatwa nk’ibigugu yaratanze umukandida wo muri FPR ariko Green Party igatsimbarara ku mwihariko wayo, Dr Habineza avuga ko biri mu ntego zabo kuko ngo bashinze ishyaka bagamije kuyobora igihugu kandi yemeza ko babifitiye ubushobozi.

Izi mbaraga zaturutse mu kwihuza kw’amashyaka akomeye mu Rwanda agashyigikira umuntu umwe, Habineza we avuga ko zitamukanga kuko n’ubundi ngo mu mpamvu zikomeye zatumye ishyaka ayoboye rishingwa harimo no guharanira kuyobora Igihugu kandi ngo bizeye kubigeraho.

Kuba rero ko Green Party itarashyigikiye referandumu yo kwemerera Perezida Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda kubera icyizere cyo kuyobora igihugu bari bafite, iri shyaka ntabwo ryakwemera gutsindwa ridahatanye kandi kuva kera ryaragaragaje ko rifite abantu bafite ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda mu gihe andi mashyaka avuga ko Paul Kagame ari wenyine ubishoboye.

Mu bigaragara, ibintu by’ingenzi bituma Green Party idatinya gutanga umukandida kandi bigaragara ko andi mashyaka yabitinye, ni uko yemeza ko ifite umukandida ufite ubushobozi bwo kuyobora igihugu kandi ikaba ishikamye ku mahame ya Demukarasi aha umuntu uburenganzira bwo gutora uwo ashaka nta nkomyi.

Kuba hari ibyo benenga imikorere ya FPR

Nubwo andi mashyaka avuga ko Paul Kagame yakoze ibyo yagombaga gukora mu myaka amaze ku butegetsi kandi akabikora neza ku buryo ntawamusimbura ngo amurushe, Green Party yo ibona atariko bimeze.

Umuyobozi w’iri shyaka avuga ko hari bimwe bashima byakozwe neza ariko akavuga ko hari n’ibindi byinshi babona bidakorwa neza kandi bo ngo bafite gahunda nziza yakemura ibyo babona bitagenda neza.

Mu byo Green Party ivuga ko bidakorwa neza harimo ubuhinzi butifashe neza. Iri shyaka rivuga ko imikorere mibi y’inzego na Minisiteri irebwa n’ubuhinzi mu Rwanda ari byo byatumye hari ahagaragaye inzara bo bavuga ko nubu igihari.

Habineza aherutse gutangaza ko kimwe mu byo biteguye gukemura ari ukongera umusaruro w’ubuhinzi ku buryo abanyarwanda bose bazabona ibyo kurya bakagira n’ibyo babika.

Ikindi iri shyaka rivuga ko kitagenda neza ni uburezi. Dr Habineza avuga ko uburezi mu Rwanda budakorwa neza we akavuga ko afite gahunda yihariye yo guteza imbere uburezi no kuzamura ireme we avuga ko rikiri hasi. DGPR kandi ngo bafite gahunda izatuma bongera umubare w’abanyarwanda bajya kwiga mu mahanga.

Habineza kandi aherutse gutangaza ko hari ibyo abona bitagenda neza mu rwego rw’umutekano na byo avuga ko yiteguye gushyira ku murongo igihe yaba atorewe kuyobora igihugu.

DGPR yiteze amajwi kubo ivuga ko babangamiwe no kuzatora umukandida wo mu rindi shyaka

Ku rundi ruhande ariko Habineza aherutse kubwira MAKURUKI ko kuba andi mashyaka yarashyikiye Paul Kagame byabongereye imbaraga n’icyizere cyo kubona amajwi menshi kuko avuga ko yiteze kubona amajwi ku bantu bo mu yandi mashyaka babangamiwe no gushyigikira umukandida w’irindi shyaka kuko we avuga ko azi neza ko hari abo bitashimishije benshi bazamutora.

Iki na cyo umuntu yavuga ko ari indi mpamvu yatumye batanga umukandida kuko kuri Green Party, gufata umuntu wo mu rindi shyaka ukamutangaho umukandida babibona nk’ingingo itakumvikanwaho n’abagize ishyaka bose.

Habineza avuga ko hari n’abemeye ko amashyaka yabo atanga Paul Kagame kubera gutinya kurebwa nabi n’ubuyobozi bw’ishyaka ariko ku mutima wabo batabishaka bityo akizera ko nibagera mu cyumba cy’itora bashobora gutora umukandida wa Green Party.

Nyuma yo gutanga Kandidatire ye, Dr Frank Habineza Perezida wa Green Party yavuze ko bamaze kwitegura ibisabwa byose igisigaye ari ugushyira imbaraga mu kwiyamamaza nyuma yuko kandidatire ye izaba yemewe.

Ati: “Ubu tugiye gushyiramo imbaraga cyane mu kongera ubushobozi bwo kudufasha kugirango twitegure neza aya matora kuko icyari kigoranye cyari ugutanga iyi kandidatire ubu tugiye gushaka uburyo bwo kongera gushishikariza abantu bacu n’amakipe azaba ashinzwe kwamamaza kugirango batangire gukora neza twitegure amatora.”

Prof Mbanda Kalisa ashimira Habineza kuba yarabashije kubona ibyangombwa byo kuba umukandida

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu kiganiro twagiranye na Dr. Frank Habineza uyobora Ishyaka GREEN PARTY ari nawe uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu mu gihe Kandidature izaba yemewe

IBITEKEREZO

  • Habumugisha vincent Yanditse:

    amashyaka yashyigikiye kagame yerekanye ko u Rwanda rugifite basumirinda babanyepolitiki.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza