Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Kugereranya u Rwanda n’u Burundi naba ndi kurutuka-Ingabire Immaculée

Yanditswe

kuya

Kugereranya u Rwanda n’u Burundi naba ndi kurutuka-Ingabire Immaculée

Ingabire Marie Immaculée ni impirimbanyi mu kurwanya ruswa akaba n’Umuyobozi wa Transparence International Rwanda. Asanga kugereranya u Rwanda na bimwe mu bihugu byo muri aka karere harimo U Burundi aba ari ukurutuka.

Ingabire yabivuze kuri uyu wa 08 Ukwakira 2016, mu kiganiro na Radio Rwanda ubwo hasesengurwaga Raporo y’umuryango Mo Ibrahim iheruka gusohoka igaragaza uko ibihugu bya Afurika bihagaze mu bijyanye n’imiyoborere.

Muri rusange iki cyegeranyo gishyira u Rwanda ku mwanya wa 15 mu bihugu 54 bigize Afurika, rukaba urwa mbere mu karere.

Gusa abatumirwa bavuze ko ku mutekano iyi Raporo yabogamye ikarushyira ku mwanya wa 45 kandi hari umutekano usesuye. Gusa ku bijyanye n’imiyoborere no gukorera mu mucyo (Accountability) u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kabiri n’amanota 69,1 nubwo Ingabire avuga ko aho ho barwibiye.

Kuri iki kijyanye no gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano (Accountability), Ingabire yagaragaje ko atemeranya na Dr. Usengumukiza Felicien, Umuyobozi wungirije w’Ikigo Gishinzwe Imiyoborere aho we avuga ko u Rwanda rwari ruyakwiye, naho Ingabire akavuga ko mu gihe abaturage badashobora kubaza umuyobozi inshingano mu nzego z’ibanze urugendo rukiri rurerure.

Ku bijyanye no gukorera mu mucyo( Accountability) u Rwanda ni urwa kabiri n’amanota 69,1 aho rwazamutseho imyanya 15, Kenya ni iya 15 n’amanota 44,Tanzaniya ni iya 25 n’amanota 35, Uganda ni iya 32 n’amanota 31,Burundi ni 42 n’amanota 20,9.

Ingabire avuga ko iyi Raporo yacuritse ibintu kuko ku mutekano u Rwanda ari ntagereranywa , kugendera ku mategeko bimeze neza, ariko gukorera mu mucyo no kubazwa ibyo abayobozi bashinzwe ( Accountability) bikiri ikibazo.

Ati “Hoya hariya baduhaye menshi cyane, batugize aba kabiri tutari tubikwiye, ahubwo barangije bagera ahandi nko ku kugendera ku mategeko, umutekano n’ibindi badushyira kure”.

Ibi nibyo byatumye uwari uhagarariye RGB muri iki kiganiro, Dr Felicien Usengumukiza, avuga ko umwanya wa kabiri u Rwanda ruwukwiye kuko abaturage bashyiriweho inzira nyinshi zo kubaza abayobozi inshingano harimo ukwezi kw’imiyoborere, umushyikirano n’ibindi ku buryo hatagenderwa ku kantu kamwe ngo bavuge ko mu Rwanda abaturage batabaza abayobozi ibyo babashyiriyeho.

JPEG - 71.1 kb
Dr. Usengumukiza Felicien, Umuyobozi wungirije w’Ikigo Gishinzwe Imiyoborere ushinzwe ubushakashatsi

Ingabire yavuze ko Umushyikirano udakemura icyo kibazo kuko Perezida wa Repubulika n’Abaminisitiri aribo bahita babazwa ibibazo izindi nzego zitakemuye.

Yagize ati “Ndashaka ko bituruka hasi abaturage bakagera igihe babaza umuyobozi ibya ruswa, iby’umutekano ndetse byaba ngombwa bakamukuraho”.

Dr Usengumukiza yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe ikomenye ku kuba u Rwanda rwarashyizeho inzego zitandukanye usanga zitaba no mu bindi bihugu harimo n’ibituranye n’u Rwanda.

Ingabire yahise avuga ko atajya akunda kwigusha neza cyangwa kumva ko hari aho yageze ibintu bitaragera aho yifuza, ndetse avuga ko atajya akunda kugereranya u Rwanda n’ibindi bihugu, aho kuba wafata u Rwanda ukarugereranya n’u Burundi ari ukurutuka kandi adakunda gutuka u Rwanda.

Ati “Njyewe sinshaka kugereranya u Rwanda n’ibindi bihugu kuko kuba nicaye hano nkaba nagereranya imiyoborere y’u Rwanda n’iy’u Burundi naba ndimo ntuka u Rwanda. Kandi ntabwo nshaka kurutuka. Hari abantu ntaba nshaka rwose no kugereranya kuko hari nubwo nshaka icyo naheraho nkakibura.”

Dr Usengumukiza yavuze ko n’ubundi kugereranya u Rwanda n’ibindi bihugu atari cyo kiba kigambiriwe, ariko avuga ko iyo bihawe agaciro bitera ingufu ababigizemo uruhare kuko uwakoze neza agomba gushimirwa.

Basoje bose bemeranyije ko ibihugu by’Afurika biri mu kaga gakomeye, babihera ku kuba igihugu kiri ku mwanya wa kabiri ariko kidafite byibuze amanota 70%.

Mu mwiherero wabaye muri Mutarama 2015, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye abayobozi kwirinda kwigereranya n’abameze nabi.

PNG - 86.9 kb
U Rwanda rukunda gutera utwatsi ibyegeranyo bya Mo Ibrahim


@Eric Birori

IBITEKEREZO

  • Asha Yanditse:

    Uva uyunawe NGO bakureho amarondo bayakureho kungirango ubone uko wiba

  • kayihura alexis Yanditse:

    MUKUREHO AMARONDO YURUDACA NKIGIHUGU GIHORA MU NTAMBARA NIBWO NZEMERA KO HARI UMUTEKANO.

  • Mukashyaka ancille Yanditse:

    ee!ngurwanda barushyize kumwanya wa 45 kubiryanye numutekano? bararubeshyera, urwangwanda rufite umutekano uhajyije! uwomwanya suwacu!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza