“Ku neza y’u Rwanda tumaze imyaka 6 dutanze umukandida ku mwanya wa Perezida” Musa Fazil

1

Umuyobozi wa PDI, Sheikh Musa Fazil Harerimana

Sheikh Musa Fazil Harerimana, Umuyobozi w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) yavuze ko badateze kwisubiraho ku gutanga uzabahagararira mu matora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha, ngo kuko nkuko babivuze mu minsi yashize akiri Paul Kagame, umuyoboke w’ishyaka FPR-Inkotanyi.

Fazil yakunze kugaragara ashima imiyoborere ya Perezida Kagame. Ni umwe mu bashyigikiye igitekerezo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga umwaka ushize ngo Perezida uriho abashe kongera kwiyamamaza, anaherutse kuvuga ko Perezida Kagame ari we ukwiye kwitwa umubyeyi w’igihugu (Baba wa Taifa) ngo akurikije aho yagikuye.

Ubwo hasozwaga amahugurwa y’abahagarariye PDI ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru n’urubyiruko rwahuguwe na forumu y’imitwe ya politiki mu Rwanda, aho bari bateraniye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatandatu.

Fazil yavuze ko Perezida Kagame bajya kuvuga ko bazamushyigikira babonaga hari ibyo abarusha. Kuri we ngo ibyo yabarushaga icyo gihe n’uyu munsi aracyabibarusha.

Ati “Twararangije (guhitamo).Ubu ni umwaka wa gatandatu twaramutanze mu mwaka wa 2010. Twebwe niyo mpamvu turi ishyaka ntangarugero, tureba ineza y’u Rwanda tukareba ukwiye kuyobora u Rwanda.Ubwo rero twebwe twaricaye n’ubu niko bikimeze, ku neza y’u Rwanda. Inyungu za politiki zacu zishingira ku nyungu rusange z’igihugu.”

Fazil wahoze ayoboye Minisiteri y’Umutekano mu gihugu yakomje agira ati “Dusanga rwose hari uturusha intambwe turabyemera.Turavuga tuti abe ari we ukomeza kutuyobora n’Abanyarwanda barenze miliyoni enye barabyifuje.Ubwo twebwe ntabwo twahindukira kubera ko icyo yaturushaga aracyakiturusha.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko kuba bari kwibanda ku guhugura urubyiruko, ntaho bihuriye n’ikibazo cy’ubutagondwa cyakunze kuvugwa mu minsi ishize, ngo ahubwo bari kumva ibitekerezo ku mushinga w’amategeko wo gushyiraho komite nkemurampaka.

Fazil avuga ko ikibazo cy’ubutagondwa kigendana cyane n’idini kurusha uko cyaba icy’ishyaka, ngo kuko PDI igizwe n’abantu bo mu madini yose.

Icyakora ntahakana ko iryo shyaka rigizwe n’abayisilamu benshi kuko ryahoze rishingiye ku idini ya isilamu, bikaza guhinduka ubwo hajyagaho itegeko ritemera imitwe ya politiki ishingiye ku madini.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Ariko mana nimyanya muba mwishakira ubwo c umuntu ashinga ishyaka ritazahatana ngo bigende gute mr faziri iyo wigira muri fpr kuko mbona ariyo ukunda kurusha ishyaka ryawe ubwo urashaka umwanya niyo mpamvu wasubiye mwitangaza makuru mujye mukorera rubanda nibashima ibyo mukora bizajya bigaragara hanyuma Hs poul kagame abahe inyamya mujye mureka kwirirwa mwogeza mwabaye nkaba rutamu na ba nasiri bogeza imipira kora twe abaturage nidushima imikorere yawe na nyakubahwa kagame azabibona mureke ibyo murimo

Tanga Igitekerezo