Komisiyo y’amatora iributswa ko idashinzwe ibya ICT n’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda kandi ko bitayireba na gato

1

Nyuma yaho Komisiyo y’igihugu y’amatora itangaje ko izakurikiranira hafi ibinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga z’abahatanira kuyobora u Rwanda ndetse ko izanifashisha inzego zitandukanye z’u Rwanda zishinzwe ICT muri ibi bikorwa, ikigo ngenzuramikorere gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyasohoye itangazo kitandukanya n’ibyatangajwe ni’iyi Komisiyo ndetse bashimangira ko nta biganiro na bike bigeze bagirana n’iyi Komisiyo kuri iyi ngingo.

Ibi bije nyuma yaho Umuvugizi wa guverninoma y’u Rwanda akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Madamu Louise Mushikiwabo na we atangaje ko atemeranya na Komisiyo y’igihugu y’amatora ibyo kugenzura imbuga nkoranyambaga z’abiyamamaza, kuko ari uburenganzira bwa buri munyarwanda, bityo bidakwiye ko bavutswa uburenganzira bwo gutangaza icyo bashaka, habaho gutandukira amategeko akaba ari bwo yagira icyo akora.

Mu itangazo rya RURA ryashinzweho umukono n’Umuvugizi wayo Tony Kulamba yavuze ko iyi Komisiyo ishinzwe amatora mu Rwanda (NEC), bitari mu nshingano zayo kugenzura ibya ICT kandi ko nta biganiro bigeze bagirana n’uru rwego mu birebana no kugenzura imbuga nkoranyambaga, hashingiwe ku mategeko agenga Ikoranabuhanga n’Itangazamakuru mu Rwanda.

Bivuze ko ibyatangajwe n’iyi Komisiyo byabaye gusa nko kwigerezaho kwayo kuko nta rwego rundi bireba rwabigizemo uruhare cyangwa ngo habe harabayeho ibiganiro.

Gufunga cyangwa kugenzura imbuga nkoranyambaga mu Rwanda mu gihe cy’amatora ni kimwe mu bintu bitumvikanye neza mu matwi ya benshi mu Rwanda no mu mahanga nyuma yaho bitangajwe n’iyi Komisiyo y’amatora ( mu ijwi rya Perezida wayo) isanzwe izwiho ubwiyubahe n’ubwigenge mu bikorwa by’amatora.

Ni gake Umuvugizi wa Guverinoma cyangwa urundi rwego rwa Leta rubifitiye ububasha mu Rwanda byumvikanye byamagana ibyatangajwe n’urundi rwego rwa Leta ku cyemezo runaka, bikagera n’aho gusohora itangazo nk’iri mubona hasi rwitandukanya n’ibyatangajwe.

Ese Komisiyo y’amatora yaba yarabitekerejeho mbere yo kubitangaza cyangwa byabaye ugubuka by’umuntu ku giti cye ku byatangajwe cyangwa se yacyekaga ko izashyigirwa kuri iki cyemezo?

INKURU BIFITANYE ISANO

Min. Mushikiwabo yanenze icyemezo cya Komisiyo y’amatora cyo kugenzura imbuga nkoranyambaga

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Ubundi se uretse gusubiramo ibyo Mushikiwabo yavuze, RURA iri tangazo ryayo ryari ngombwa? No!

Tanga Igitekerezo