Abayobozi b’Imidugudu barifuza kubonana na Perezida Kagame

Bamwe mu bayobozi b’imidugudu igize umujyi wa Kigali baravuga ko bifuza ko bazahura na Perezida Kagame bakamushimira ibyo yabagejeho.

Kuwa Mbere tariki ya 29 Kanama 2016 nibwo habaye Inteko y’Umujyi wa Kigali aho yakoranyije abayobozi bose kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’umujyi wa Kigali.

Ubwo byageraga mu mwanya wo kungurana ibitekerezo, Nsabimana Iddi umuyobozi mu Murenge wa Gikondo ho mu Karere ka Kicukiro yavuze ko abayobozi b’imidugudu bakeneye guhura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bakaganira ndetse bakishimira ibyo bagezeho.

Yagize ati “Ba nyakubahwa bayobozi b’Umujyi twagiraga ngo tubasabe undi munsi tuzongere duhurire muri iyi sitade turi kumwe n’intore izirusha intambwe Perezida wacu Paul Kagame tuganire nawe twishimire ibyo twagezeho.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Busabizwa Parfait yaseranije aba bayobozi b’imidugudu ko bazakora ibishoboka byose Perezida Kagame akamenya ko abayobozi b’imidugudu bo mu mujyi wa Kigali bifuza kuganira nawe.

Yagize ati “uwatanze igitekerezo cyo kubonana na Perezida wa Repubulika, tubijeje ko tuzakimushyikiriza.”

Birashoboka cyane ko Perezida Kagame ashobora kumva icyifuzo cy’aba bayobozi b’Imidugudu ndetse akagishyira mu bikorwa, ariko hirya yo kwishimira ibyagezweho, bashobora no kuhazamurira ijwi ryabo ryahereye kera risaba ko bajya bajyenerwa agahimbazamusyi k’akazi k’ubwitange bakora.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo