Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Kamonyi:Abakozi b’utugari basabwe kutiremereza imbere y’abaturage

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Kamonyi:Abakozi b’utugari basabwe kutiremereza imbere y’abaturage

Meya Udahemuka aganiriza abakozi bavuye mu Itorero

Nyuma y’Itorero bari bamazemo icyumweru ryaberaga mu Murenge wa Nasho, Abakozi bashinzwe Iterambere mu Tugari ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Ugushyingo 2016 bamurikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi imihigo yabo yihariye bagiye gushyira mu bikorwa.

Iyi mihigo ahanini ishingiye ku masomo bahawe mu gihe cyo gutozwa, aho basabwe guhindura imikorere bakaba koko umusemburo w’imibereho myiza iganisha ku iterambere nyakuri.

Meya Aimable Udahemuka wakiriye iyi mihigo yihariye yasabye aba bakozi kuzirikana ko kwita ku muturage aribyo shingiro ry’imiyoborere myiza.

Yasabye aba bakozi guca bugufi bakumva ibibazo by’abaturage ndetse bakabikemura ku gihe.

Ati” ndabasabye mwirinde kwiremereza, muce bugufi mwegere abaturage mubafashe gutera intambwe mu iterambere”.

Meya Udahemuka kandi yibukije aba bakozi ko batagomba kuba ikibazo ku baturage bashinzwe kuyobora ko ahubwo bakwiye kujya bicara bakajya inama bagashakira hamwe ibisubizo.

Ku birebana no kunoza imikorere n’imikoranire, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yasabye aba bakozi bashinzwe Imibereho Myiza n’Iterambere mu Tugari kujya buri gihe bagisha inama inzego zibakuriye igihe cyose bagize ikibazo runaka.

Aba basore n’inkumi bahawe izina ry’ubutore ry’Abashingwangerero, bashimangira ko mu Itorero bungukiyemo byinshi bizatuma barushaho kunoza ibyo bakora bityo serivisi nziza zikagera ku muturage.

Muhawenimana Benoit ukorera mu Kagari ka Mataba mu Murenge wa Kayenzi wavuze mu izina rya bagenzi yagize ati” mu by’ukuri hari byinshi twungukiye mu Itorero bizadufasha kunoza imikorere. Tugiye kuba bandebereho kandi twite ku iterambere ry’umuturage mu buryo bufatika hibandwa ku gutanga servisi nziza”.

Aba bakozi biyemeje kwirinda ruswa n’igisa nayo cyose, biyemeje kwamagana akarengane kandi bakihatira gutanga serivisi nziza. Bahamya kandi ko bazihatira kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage cyane cyane bakabegera bagakorana nabo mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Abakozi b’Akarere ka Kamonyi bagera kuri 51 nibo baheruka mu Itorero; muri bo 42 bakaba ari abashinzwe iterambere n’imibereho myiza mu Tugari ndetse n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 7 batari barabashije kwitabira Itorero mbere kubera impamvu zitandukanye.

Abakozi b’utugari bamurika imihigo

IBITEKEREZO

  • Claudine Yanditse:

    Aya mahugurwa niyo ariko nuko babikora barebera ntibafatwe . Nkumukuru wishuli rya E.S Karama Nshuti Narcisse

  • Tom Yanditse:

    Birakabije mu Rwanda wagira NGO niwo muco.Bariremereza ukagira ngo bazahoraho!Mukomeze mubigishe wenda Akabaye icwende kazageraho koge!Muri Nyamagabe,hari umugore wo mu kagari nasanze mu biro ,aho kunsobanurira kuri service nashakaga,arambwira NGO nzasubire iyo navuye!Genda Rwanda warakubititse!!!!!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza