Kagame niyiyamamaza, twe nta mpamvu yo gutanga umukandida-PDI

6

Ishyaka ntangarugero muri demokarasi PDI,ryatangaje ko nta mukandida rizatanga mu matora y’umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2017 kuko ariryo ryabaye irya mbere gusaba ko Itegeko Nshinga rihinduka maze Perezida Paul Kagame akongera kwiyamamaza.

Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’iri shyaka ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi ibiri yahuzaga abayoboke ba PDI bahagarariye abandi mu ntara y’Iburasirazuba.

Itegeko Nshinga ryavuguruwe ku busabe bw’abaturage kugira ngo rihe amahirwe Perezida wa Repubulika Paul Kagame yo kongera kwiyamamaza.

Nkuko tubikesha televiziyo y’igihugu, umwe mu bagize Biro Politiki ya PDI ,Suwedi Ntibirindwa, yavuze ko ishyaka PDI ariryo ryabaye irya mbere mu gusaba ko Itegeko Nshinga rihinduka, kubw’ibyo ngo Kagame yiyamamaje nta mpamvu yo gutanga undi mukandida.

Yagize ati “Tuzi neza ko tuzabona Perezida Kagame mu matora, ubwo rero nitumubona nta mpamvu twebwe PDI yo kuzatanga umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo muri 2017. Twe tuzamushyigikira kuko yaradushyigikiye twe n’abandi banyarwanda.Umukandida wacu azaba uwo nguwo kandi tuzi ko azabitwemerera”.

Umuyobozi w’iri shyaka Sheikh Mussa Fazil Harerimana yakunze kugaragara avuga ko bazakomeza gusaba Perezida Paul Kagame kwiyamamaza ngo bamutore, kubera ko imiyoborere ye itagereranywa ndetse akunda gukangurira abayoboke baryo kuzamuhundagazaho amajwi mu gihe azaba yiyamamaje.

Nkuko biteganywa n’itegeko rigenga amatora mu Rwanda, gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bikorwa hasigaye nibura iminsi mirongo itatu n’itanu (35) ngo itora ribe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

Tanga Igitekerezo