Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Ndi muzima ntabwo napfuye ...umenya ntazapfa ndi kumwe na Mungu: Twagiramungu wari warabitswe ko yapfuye

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ndi muzima ntabwo napfuye ...umenya ntazapfa ndi kumwe na Mungu: Twagiramungu wari warabitswe ko yapfuye

Umunya politike w’umunyarwanda uba mu Bubiligi Twagiramungu Faustin yanyomoje amakuru yavugaga ko yaba yarapfuye avuga ko ari muzima kandi ko azakora politike y’abazima atazakora iy’abapfuye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo aherutse gusakara mu Rwanda ndetse no ku Isi ndetse hari na bimwe mu binyamakuru byayanditse ndetse na Wikipedia yarabyanditse.

Gusa kuri we mu kiganiro yagiranye na BBC avuga ko atapfuye ari muzima ati :”Jyewe ndi muzima niba baravuze uwitwa Twagiramungu Fawusitini ariko jyewe ndi muzima kereka niba bashobora gutanga irindi tangazo bemeza ahari ko nazutse ariko ndi muzima. “

Yavuze ko abamukunda bababajwe n’uko hari abavuze ko yapyuye ataribyo ahubwo we ngo abona azarama. Ati :” Umenya ntazapfa, bazategereje igihe kirekire. Jyewe ndi kumwe na Mungu kandi nizera ko nzaramba ayo makuru jye nayumvise nk’uko nawe wayumvise….. jyewe nibwira ko nzakora politike y’abazima ntabwo nzakora politike y’abapfuye.”

Yavuze ko atari azi ko Wikipedia ibeshya ariko ngo agiye gucukumbura amenye aho yabivanye. Ati :”Wikipedia ntabwo nari nzi ko ibeshya nari nzi ko ivugisha ukuri none ubwo babivuze nzabaririza numve ubwo bo bazambwira aho babivanye nizera ko bafite ibimenyetso byemewe nzacukumbura numve aho baba barabivanye sinibwira ko rero ibinyamateka byo mu Rwanda byabyanditse bibivanye kuri Wikipedia nibyo mushaka kumbwira? “

Wikipedia igaragaza ko uyu munyapolitike w’umunyarwanda ukunze kunenga imikorere y’ubutegetsi buriho yapfuye tariki ya 14 Nzeli uyu mwaka wa 2017.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza