Barafinda ngo yahawe ibyangobwa bya Rwigara none ngo yiteguye guhurira mu irushanwa ry’akataraboneka na muzehe Kijyana

5

Barafinda Sekikubo Fred yatangaje ko ibyangombwa yahawe bimukura mu bakandida baziyamamariza kuyobora u Rwanda tari ibye ngo ahubwo yahawe ibya Diane Rwigara, bityo ngo we aracyari mu marushanwa kandi yiteguye gutungurana ahurira mu irushanwa na muzehe Kijyana.

Kuwa gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2017 komisiyo y’amatora yasohoye urutonde rwa nyuma rw’abakandida baziyamamariza kuyobora u Rwanda ndetse itangaza n’abatemerewe kwiyamamaza.

Frank Habineza, Paul Kagame na Mpayimana Philippe nibo bemerewe kuziyamamaza, na ho Barafinda Sekikubo Fred, Mwenedata Girbelt na Rwigara Diane bo ntibemerewe kuziyamamaza kuko batujuje ibisabwa.

Gusa Barafinda we ngo ibi siko abibona kuko ngo yahawe ibyangombwa bitari ibye nkuko yabitangarije City Radio Barafinda mu gitondo cyo kuri uyu wa 09 Nyakanga.

Yavuze ko yahawe ibyangombwa bya Diane Rwigara ngo bityo arabona atarava ku rutonde rw’abazahatanira kuyobora u Rwanda kuko ibyemezo bimwemeza ko atujuje ibisabwa ntarabibona.

Mu bitwenge no gutebya kwinshi Barafinda yagize ati :”Hhhhhhhh oya bambe ntabwo ariko bimeze! kugeza ubu ku gipapuro bambaye kuri komisiyo y’amatora ndabonaho Rwigara Diane, ntabwo ndabona icya Barafinda Sekikubo Fred bityo rero umwanzuro sindawubona ufatika ubu ndi mu gihirahiro.”

Yavuze ko dosiye zitari inze yaziherewe kuri komisiyo y’amatora abayobozi ba Komisiyo bose bahari kuwa gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2017. Barafinda yavuze ko azajya kubibaza kuwa mbere mu minsi y’akazi kuko ngo byahuriranye n’iminsi y’impera z’icyumweru kandi akazi kadakorwa muri iyi minsi.

Barafinda abajijwe niba yarajyanye ibyangombwa bitari ibye atabizi, yavuze ko yari yabibonye akicecekera. Ati :”Nararebaga nk’umusaza w’ukuri nkayoka jyewe ndi umusaza w’ukuri ndayoka nararebaga nk’igira nk’aho ntabibonye ariko ndikureba cyane.”

Ibi ngo biramuhesha amahirwe yo kuzatungurana akibona yemerewe guhatana n’abandi bemerewe kwiyamamaza. Ati: "nzatungurana nk’uko nabikoze na mbere. Jyewe ndashaka kuzatungurana bansoma nk’uko natunguranye muri komisiyo y’amatora bwa mbere niho umwambi wange utunze.”

Abajijwe niba akibona mu isiganwa ry’abazayobora u Rwanda yagize ati :”Birumvikana jye ndimo neza ndahagaze bw’ubwama bumetarike, ushobora kumva ntunguranye banshize ku rutonde hanyuma nkifuza guhurirayo na muzehe Kijyana mu marushanwa y’akataraboneka.”

Barafinda yijeje abamushyigikiye ko bakwiye gutegereza inkuru nziza izamwemerera kugaragara ku rutondo rwo guhanganira kuyobora u Rwanda mu buryo buzatungura benshi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. Arko Disi Barafinda Aba Yisekereza Abantu Arko Abaye Umu Star Da Maze Nawe Ntiyakwitora Kd Areba Izina Kagame Paul Kurupapuro Rwitora Yahita Yitorera Kagame Ntiyakwibuka Ko We Yaniyamamaje

  2. Andika Igitekerezo Hano babarafinda ntibakaze kutuvangira dufite ago twavuye naho tujya

  3. muzehewacu oyeeeee!!!tuzagutora dukoresheje amaboko namaguru byose wadukuye ahakomeye babarafindabo nabarwayi bakeneye ubuvuzi bwibanze

  4. Andika Igitekerezo Hanoiki kirwaye mumutwe bakijyane indera kige kuyobora abasazi bagenzi bacyo

Tanga Igitekerezo