Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

John Mirenge wayoboraga Rwandair na Mugisha wayobora HEC ntibakiri muri iyo myanya

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
John Mirenge  wayoboraga Rwandair na Mugisha wayobora HEC ntibakiri muri iyo myanya

Mirenge John wari umuyobozi mukuru wa Rwandair

Inama y’abaminisitiri yateranyr kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Mata, yasimbuje John Mirenge wari umuyobozi wa sosiyete y’u Rwanda itwara abantu mu ndege (RWANDAIR) ndeste inasimbuza Dr Innocent Mugisha wari umuyobozi w’inama nkuru y’amashuri makuru (HEC).

Mirenge John wari umaze imyaka 7 ayoboye Rwandair yasimbuwe by’agateganyo na Col Chance Ndagano.

Col Ndagano yabaye umucamanza mu rukiko rwa gisirikari.Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 13 Gashyantare 2015, yari yagize Ndagano Visi Perezida w’inama y’ubuyobozi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege za gisivili.

Mirenge asimbuwe muri Rwandair imaze gutera imbere, dore ko yari imaze kwagura ingendo zayo mu bihugu bya Afurika no hanze yabyo, ndetse imaze no kugura indege nshya nini kandi zirimo ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa gatatu Mirenge yatangarije Radiyo Ijwi rya Amerika, ko Rwandair yari imaze kugeza ku bagenzi ibihumbi 700 ku mwaka kandi intego ari ukuzagera kuri miliyoni.

Uretse Col Chance Ndagano wagizwe umuyobozi w’agateganyo muri Rwandair, Lt Col. Sylvere Munyaneza yagizwe umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa, naho MAKOLO MANZI Yvonne agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imibanire n’itumanaho (Corporate affairs).

Inama y’abaminisitiri kandi yasimbuje Dr Mugisha Innocent wayoboraga inama nkuru y’amashuri makuru (HEC) imusimbuza Dr. MUVUNYI Emmanuel, wahoze ashinzwe ibizamini mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB).

Izi mpinduka mu buyobozi bwa HEC zije mu gihe hari gahunda yo kugenzura ireme ry’uburezi muri kaminuza n’amashuri makuru atandukanye, aho hari hashize ukwezi kaminuza zigera ku 10 zihagaritswe izindi zigahagarikirwa amwe mu mashami, nyuma y’igenzurwa ryakozwe rigasanga hari ibisabwa bitujujwe.

Na n’ubu muri izo Kaminuza nta n’imwe irakomorerwa, nubwo HEC iherutse gutanagza ko inyinshi mu zari zafungiwe zatangiye gukosora ibyari bitanoze.

Dr Mugisha Innocent wasimbujwe muri HEC

IBITEKEREZO

  • Rwagitare Yanditse:

    Umusaza aba yabyizeho. Kandi abasoda bagira discipline kurusha mureke bayobore.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza