Jeannette Kagame yasabye ko mu masomo ahabwa abageni hongerwamo ingingo nshya

Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze, abanyamadini n’amatorero ko mu masomo mbonezamubano baha abageni mbere yo kubasezeranya hakongerwamo ingingo z’ingenzi z’amasomo ku mbonezamikurire y’abana bato.

Ibi Jeannette Kagame yabitangaje kuri uyu wa 16 Kamena 2017 mu muhango wo gutanga impamyabushobozi na seritifika ku banyeshuri barangije amasomo yo kwigisha abana b’inshuke.

Abahawe impamyabushobozi na seritifika ni abarangije muri Koleji nderabarezi ku bumenyi n’ubuzobere mu burezi bw’abana b’inshuke izwi nka Premier Early Childhood Development Education College (PECDTC) ari na bo ba mbere iri shuri rishyize ku isoko ry’umurimo.

Jeannette Kagame yavuze ko uburezi bw’inshuke bureba mbere na mbere ababyeyi babo kuko ari bo babana na bo kuva babatwite kugeza bagize imyaka y’ubukure. Ibi yabihereyeho asaba abayobozi n’abanyamadini kujya batanga inyigisho zihariye ku burezi bw’inshuke mbere yo kubasezeranya.

Yagize ati: “By’umwihariko ndifuza gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze, amadini n’amatorero ko mu nyigisho mbonezamubano zahabwaga abagiye gushyingirwa hajya hongerwamo ingingo z’ingenzi ku mbonezamikurire y’abana bato.”

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yayisabye kuba mub’imbere mu guteza imbere uburezi bw’ibanze bw’abana bato cyane cyane ab’inshuke yibukije abanyeshuri 41 bahawe impamyabumenyi na Seritifika ko ari bamwe mu bo u Rwanda rutezeho impinduka mu mikurire y’abana bato.

Jeannette Kagame yashimishijwe no kuba aba barezi bahawe impamyabushobozi na seritifika ku munsi Afurika yizihizaho umunsi w’umwana ndetse n’umunsi u Rwanda rwizihizaho umunsi w’Imiryango avuga ko iyi minsi yombi igaragaza agaciro k’umuryango mu burezi.

Ati: “Ubutumwa bwatoranyijwe mu kwizihiza iyi minsi yombi buratwibutsa ko umuryango ari wo shingiro ry’uburezi n’ahazaza heza h’umwana.”

Umuyobozi wa PECDTC, Nyirantagorama Francoise, yashimiye Leta y’u Rwanda kuba idahwema guteza imbere uburezi bw’inshuke n’ubw’abana bose muri rusange avuga ko na bo batazahwema gufatanya na yo mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Jeannette Kagame yashimishijwe no guhura n’uyu muyobozi, Nyirantagorama Francoise, kuko yabaye mwarimu we mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza ubwo bari mu buhungiro i Burundi.

Ati: “Madamu Francoise yanyigishije mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri, ubwo murumva ko hashize hafi imyaka ingana n’igice cy’ikinyejana. Ninde wakwiyumvisha ko nyuma y’imyaka hafi 50 twahurira mu gihugu cyacu, icyo gihe twese twari impunzi mu Burundi ariko ubu dufite amahirwe yo kuba duhuriye mu gihugu cyacu duhuriye ku burezi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Isaac Munyakazi yavuze ko uburezi bw’Inshuke ari wo musingi w’ubumenyi bwose.

Ati: “Tubyemeranye babyeyi muri hano ko nitudashyira imbaraga mu gushyira abana bacu mu mashuri y’inshuke bizatugora cyane gutegura wa mwana ujya mu mashuri abanza kuko hari ikintu gikomeye cyane aba yarabuze.”

Kuva muri 2013 u Rwanda rwatangije gahunda y’urugo mbonezamikurire y’abana bato mu turere 10, kuri ubu harererwamo abana 6, 067 n’ababyeyi 6,034 detse ngo hari gahunda yo gufungura izindi ngo mbonezamikuriure y’abana bato muri uyu mwaka.

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko amashuri y’inshuke muri 2016 yageraga ku 2,757 mu gihe muri 2012 yari 1870 ari na byo bigaragaza iterambere Leta ishyira muri aya mashuri, Jeannette Kagame yavuze ko hakenewe abarimu babihuguriwe bakajya kwigisha muri ayo mashuri.


Jeannette Kagame yahawe impano n’umuyobozi wa PECDTC

Jeannette Kagame aritegereza imfashanyigisho zikoreshwa mu kwigisha abarimu bigisha inshuke


Jeannette Kagame asuhuzanya na Nyirantagorama wamwigishije


Jeannette Kagame yishimiye ko hari abitaye ku burere bw’inshuke


Jeannette Kagame ashyira umukono mu gitabo cy’abashyitsi


Jeannette Kagame na Isaac Munyakazi


Nyirantagorama uyobora PECDTC atanga ubutumwa ku barangije amasomo


Isaac Munyakazi ageza ubutumwa ku bitabiriye uyu muhango



Imfashanyigisho zifasha abarimu kwigisha inshuke

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo