Jeannette Kagame yakomoje ku isooko u Rwanda ruvomamo ubudasa

Umufasha wa Perezida Kagame ,Madamu Jeannette Kagame, yevuze ko urugendo n’amateka u Rwanda rwanyuzemo ari byo byatumye abanyarwanda bafata isomo ryo kunga ubumwe barahuza maze bakora ubudasa avuga ko bubumbye u Rwanda.

Yabitangarije mu ihuriro rya cumi ry’umuryango Unity Club Intwararumuri, uhuriza hamwe abagize Guverinoma, abigeze kuyibamo ndetse n’abo bashakanye.

Mu ijambo yagajeje ku bitabiriye iri huriro rya cumi kuri uyu wa 26 Ukwakira, Madamu Jeannette Kagame yaboneyeho kwakira abanyamuryango bashya bagera kuri 18 barimo abayobozi bashya baherutse kwinjira muri guverinoma ndetse n’abo bashakanye abaha ikaze nk’abanyamuryango bashya ba Unity Club Intwararumuri.

Yagarutse ku ntambwe u Rwanda rwateye rwikura mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi rukabasha kubaka ubumwe n’amateka mashya atuma u Rwanda rukomeza kugaragaza ubudasa muri byinshi.

Ati: "Iyo murebye urugendo twakoze, amateka yacu atandukanye yaduhaye guhuza maze dukora Ubudasa bubumbye u Rwanda. Imyaka 21 irashize twiyemeje kunga ubumwe butanyeganyezwa, kugira ubwiyunge buhamye no kwita ku iterambere ry’u Rwanda. Mumfashe dushimire Guverinoma y’u Rwanda yaduhaye imbuto nziza y’ubumwe, tukemera kuyibiba, none tukaba dutangiye gusarura. Ubudasa bw’u Rwanda bwatunguranye mu buryo twavuye muri Jenoside, tukinjira mu buzima budasubira inyuma."

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko umuco nyarwanda na wo uri mu masooko akomeye u Rwanda rwavomyemo gahunda zatumye bwa budasa bwigaragaza.

Ati: "Ubudasa bunagaragarira muri gahunda twavomye mu muco wacu zakemura ibibazo twarimo."

U Rwanda nyuma ya Jenoside rwakoze byinshi rukura mu muco warwo nk’aho inkiko Gacaca zabashije kuburanisha imanza nyinshi kandi mu gihe gito ndetse zikaba zaranabaye umwanya wo kwiyunga ku banyarwanda benshi.

Jeannette Kagame yabwiye abanyamuryango baUnity Club ari bo ndorerwamo umuntu ashobora kureberamo niba ubumwe bukiri mu banyarwanda, avuga ko mu gihe haba hari umuntu nubwo yaba umwe utumva neza iyo nzira, abandi baba bakwiye gukora uko bashoboye bakamugarura mu nzira.

Ati: "Unity Club itubera igipimo tureberaho niba turi abayobozi beza, ituma tubasha kwipima tukareba niba koko bwa bumwe twiyemeje bukiturimo maze bikaduha umwanya wo kwibuka ko tudakwiye kujenjeka kuko ntaho twari twagera, icyo gipimo kandi kitwereka ko ubuyobozi bwacu bwatweretse ubudasa tudakwiye kwirengagiza na rimwe ahubwo ubwo budasa bukaduha kwibuka iteka abanyarwanda dukorera."

....Iyo hakiri n’umwe mu bacu utarinjira muri icyo gitekerezo tuba dusabwa kubyitaho nta guca hirya, nk’intwararumuri tukamumurikira kandi na we bidatinze akaba yaza tugafatanya rwa rugendo."

Yasabye abayobozi kureba kure kandi bakabona kare inzira berekezamo abo bayobora kuko ari bo batwaye Urumuri rubamurikira. Ati: " Tube abayobozi bareba kure kandi bakabona kare inzira twerekezamo abo tuyobora kuko dutwaye urumuri rubamurikira. ....Dukomeze Ubudasa bw’u Rwanda mu cyerekezo twahisemo maze twubake u Rwanda twifuza."

Unity Club imaze gukora ibikorwa bikomeye bitandukanye harimo kubakira amazu afite ibyangombwa byose abagizwe Incike na Jenoside, ndetse ukaba waranubakiye amazu abana b’imfubyi bakuwe muri Orphelinat Noel de Nyundo ubu bakaba bafite aho baba bishimiye.

Ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda buracyafite imbogamizi kuko ubushakashatsi bwerekanye ko hakiri abanyarwanda bakibona mu ndorerwamo z’amoko ndetse hakaba hari n’abakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.


Abagize Unity Club basabwe gukomeza guharanira u Rwanda rw’ubudasa


Madamu Jeannette Kagame na Dr Diane Gashumba uyobora Minisiteri y’ubuzima


Abitabiriye ihuriro rya cumi rya Unity Club


Amb Gatete Claver, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi


Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo