Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Isirayeli irafungura ambasade yayo mu Rwanda umwaka utaha

Yanditswe

kuya

Isirayeli irafungura ambasade yayo mu Rwanda umwaka utaha

Leta ya Isiraheli yamaze kwemeza ko izafungura ambasade yayo mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2019, nyuma y’igihe kinini biri mu mishinga ariko bigakomeza gusubikwa.

U Rwanda na Isiraheli bimaze igihe kirekire bifitanye umubano ariko ibijyanye na dipolomasi byakorwaga binyuze muri ambasade ya Isiraheli iherereye muri Ethiopia.

Ikinyamakuru cyo muri Isiraheli Hayom, cyatangaje ko inyandiko izemeza ko ambasade ya Isiraheli itangira mu Rwanda ziri mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, aho zisigaje gusinywaho.

U Rwanda rwo rufite ambasade muri Isiraheli, iherereye mu Murwa mukuru Tel Aviv. U Rwanda na Isiraheli bifitanye umubano urimo ibishingiye ku bucuruzi n’ubukungu.

Muri 2016 niho iyi ambasade yagombaga kuba yafunguywe, nyuma y’uko Netanyahu asuye u Rwanda ariko umushinga waje kongera kwigizwa inyuma.

Abikorera muri Isiraheli bahise bagaragaza ko bishimiye icyo gikorwa, kizarushaho kuborohereza mu bikorwa byo gushora imari mu Rwanda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza