Ishyaka PSD ryemeje Paul Kagame nk’umukandida waryo mu matora ya Perezida (Amafoto)

4

Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryatangaje ko Paul Kagame ari we ritanze nk’umukandida waryo mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka kubera ibigwi bye mu miyoborere myiza.

Iri shyaka ryemereje uyu mukandida muri kongere rusange yaryo yateranye kuri uyu wa Gatandatu.

Dr Vincent Biruta Perezida w’iri shyaka, yavuze ko bashingiye ku bikorwa by’indashyikirwa Perezida Paul Kagame ukomoka mu ishyaka FPR –Inkotanyi yakoze ndetse n’ubusabe abanyarwanda bakoze mu mpera za 2015 bugatuma Itegeko Nshinga rivugururwa mu buryo bwemerera Perezida uriho kongera kwiyamamaza, ngo birahagije ngo na bo bafate icyemezo cyo kumushyigikira.

Yagize ati "Ni icyemezo gituruka mubyo abanyarwanda bifuje igihe basabaga ko Itegeko Nshinga rihinduka kandi muri abo banyarwanda namwe mwari murimo.Gutanga Perezida Kagame twifuza ko yazayobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere, ni ukwiteganyiriza.Ni umuyobozi udasanzwe ukunda abanyarwanda, wagaragaje ubutwari mu bihe bitandukanye, ari mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, guhagarika Jenoside, kubaka ubumwe bw’abanyarwanda nyuma ya Jenoside no kubagarurira icyizere, uyu munsi tukaba dufite igihugu cybashywe."

Nyuma y’Inteko rusange y’ishyaka, abanyamakuru babajije Dr Biruta uko babyifatamo mu gihe Ishyaka FPR Inkotanyi ryaramuka ritanze undi mukandida.

Mu gusubiza yagize ati "Ubundi icyemezo cya kongere gisimburwa n’ikindi cy’indi kongere. Hagize igitungurana twakoresha amategeko agenga ishyaka, hagafatwa icyemezo. Ariko ndagirango nibutse ko igihe twamaraga gutora Itegeko Nshinga rivuguruye, hari icyo Perezida Paul Kagame yabivuzeho, ku cyifuzo abanyarwanda batanze bifuza ko yakomeza akayobora u Rwanda.Niba dukurikira neza, n’umutwe wa politiki akomokamo uko bategura amatora biragaragara ko ari we bazatanga."

Kuri uyu wa Gatanu, Dr Biruta yari yatangarije MAKURUKI ko manda ya Perezida Kagame irangiye yabaye idasanzwe kuko hakozwe ibikorwa by’ingenzi biteza imbere abaturage ishyaka PSD rikabigiramo uruhare, kubw’ibyo ngo na manda iri imbere bizeye ko izaba idasanzwe.

Ni ku nshuro ya Kabiri PSD ishyigikiye FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika, kuko no mu mwaka wa 2003 yari yabikoze.

Iri shyaka ritangaje iki cyemezo mu gihe ryizihiza isabukuru y’imyaka 25 rimaze rishinzwe.

Mu matora ya Perezida aheruka kuba mu mwaka wa 2010, PSD yatanze Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene kurihagararira mu matora ya Perezida, icyo gihe aza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 5.15 %.

PSD ni rimwe mu mashyaka yagize uruhare rukomeye mu kwamagana akarengane kakorwaga na Leta ya Habyarimana Juvenal, byanatumye benshi mu barwanashyaka b’Imena bayo bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi iri shyaka ryayoboye inzego zitandukanye nkuru z’igihugu nk’ Inteko ishinga Amategeko y’inzibacyuho, Minisiteri zinyuranye zirimo iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, Imari, Ibikorwa Remezo, Ubucuruzi n’Inganda, Ubuzima, Ububanyi n’Amahanga, Itangazamakuru, Imibereho Myiza, Umutungo Kamere, Abakozi ba Leta n’Umurimo, na Guverinoma ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

PSD igiye gushyigikira umukandida wa FPR muri aya matora, nyuma y’ishyaka PDI na PDC nayo abitangaje.

Abayoboke b’ishyaka PSD bari bitabiriye

Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene , umwe mu bayoboke b’Imena ba PSD

Gasamagera Wellars, ushinzwe ubukangurambaga muri FPR Inkotanyi yari yatumiwe

Umuyobozi wa forumu y’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi akaba n’umunyamuryango wa PSD (iburyo) asuhuza Prof Shyaka Anastase uyobora RGB


Depite Juvenal Nkusi, Umuyoboke wa PSD

Hamuritswe igitabo kivuga ku mateka ya PSD

Abakiriho mu batangije PSD bashimiwe


Abayoboke ba PSD bishimiye imyaka 25 ishyaka ryabo rimaze

Inkuru bijyanye:Imyaka 7 ya Perezida KAGAME yabaye manda idasanzwe ku Ishyaka PSD.., na manda iri imbere ntisanzwe- Dr BIRUTA

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. hahahha hahhaa nonese kagame ko ari uwa FPR aba bamweza nkande mutore uwanyu tumutsinde tuzabahaho

Tanga Igitekerezo