Ishyaka PL na ryo ryemeje ko Paul Kagame ari we uzarihagararira mu matora ya Perezida

5

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) ryatangaje ko nta mukandida wo mu ishyaka ryabo bazatanga ngo arihagararire mu matora ya Perezida bemeza ko Paul Kagame wo mu ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda ari we uzabahagararira muri aya matora.

Ibi byatangarijwe kandi byemerezwa muri kongere idasanzwe y’iri shyaka yateraniye i Kigali kuri uyu wa 04 Kamena 2017.

Mukabarisa Donatile uyobora iri shyaka ni we watangaje ko ishyaka ayobora ryemeje ko Paul Kagame wo mu ishya rya FPR ari we uzahagararira ishyaka rya PL mu matora ya Perezida azaba muri Kanama uyu mwaka.

Donatille Mukabarisa usanzwe anayobora umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda watangaje uyu mukandida mu magambo ye yagize ati: “Mbashimiye icyemezo gikomeye tumaze gufata, ni urugendo rurerure PL yatangije ntirwari rworoshye kandi rurakomeje, twishimiye ko uru rugamba tugiye kurukomeza na Paul Kagame nk’umukandida w’ishyaka PL. Iyi ni intangiriro ariko dufite undi mukoro ukomeye imbere. Njye numvaga ndi muri ya mudu (mood) cya gihe abanyarwanda baturukaga imihanda yose bishima kandi bagashimira,... aho tugeze harashimishije ariko aho tujya harashimishije kurushaho”

Yakomeje asaba abarwanashyaka b’ishyaka PL bose ko mu gihe gahunda zo kwiyamamaza no kwamamaza abakandida, bazahaguruka bagashyigikira Paul Kagame ndetse bakanashishikariza abandi bo mu yandi mashyaka kumutora.

Ati: “Mbasabe igihe nikigera cyo kwamamaza tuzahaguruke twese hamwe twamamaze umukandida wacu Paul Kagame kandi mushishikarize n’abandi bo mu yandi mashyaka batore Paul Kagame”

Aya ni amateka yisubiyemo kuko no mu matora ya Perezida yabaye muri 2003, na bwo ishyaka PL ryari ryashyigikiye Paul Kagame ariko mu matora ya 2010 ryatanze Higiro Prosper nubwo atatsinze.

Ibi ishyaka PL ribitangaje mu gihe ku munsi w’ejo hashize ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) na ryo ryemeje ko nta mukandida urikomokamo rizatanga ahubwo ko Paul Kagame ari we uzarihagararira muri aya matora.

Mu by’ingenzi byatumye bahitamo Paul Kagame kubabera umukandida harimo kuba abanyarwanda ubwabo baranditse basaba ko itegeko nshinga ryamuzitiraga kongera kwiyamamaza rihindurwa kugirango babone uko bamutora.

Ikindi ni ukuba yaragejeje u Rwanda kuri byinshi ariko by’umwihariko ku bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, umutekano, ndetse n’iterambere muri rusange.

Uretse kuba Paul Kagame yaratangaje ko ashingiye ku busabe bw’abanyarwanda nta kizamubuza kwiyamamaza, aya mashyaka atangaje ibi mbere yuko ishyaka FPR- Inkotanyi ryo ritangaza ku mugaragaro ko Paul Kagame ari we uzarihagararira mu matora ya Pereziza azaba ku itariki 3 Kanama ku baba mu mahanga na 4 Kanama 2017 ku banyarwanda baba mu gihugu imbere.


Mukabarisa Donatille uyobora iri shyaka ni we watangaje Paul Kagame nk’umukandida.


Amashyi n’impundu nyuma yo gutangaz ako Paul Kagame ari we mukandida w’ishyaka PL.

Prof Kalisa Mbanda uyobora Komisiyo y’igihugu y’amatora na we yari ahari

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. Andika Igitekerezo Han ntabwo azarihagararira kuko si umukandinda wabo ahubwo muzashyigikira candidature ya Nyakubahwa president Paul Kagame oyeeeeeee

  2. @FKAA nanjye nari ngiye kwigira muri FPR Inkotanyi, naho PL nsanze tudashoboye ngo umukandida wacu, none se Paul ni uwa PL cyangwa ni FPR? ishyaka ritigirira ikizere ndabona ntacyo ryamarrira niba na 2010 twari twagaragaje ko natwe habonekamo umuntu wayobora igihugu, none rero abayobozi bacu niberure batubwire twigire muri FPR ntituzabyanga kuko niyo ishoboye.

  3. Kagame Paul arashoboye ni Rudatetereza ingabo Ku rugamba kandi aho Rukomeye abanza imbere . arasana akanubaka
    URwanda rugeze aheza .

    Mureke abanyarwanda babeho neza ( nibatora kagame Niko kubona

    Iterambere rirambye

  4. muzi kureba kure ndabameye cyane. ntawundi ukwiye kuyobora uru Rwanda keretse intore izirusha intambwe.nanjye muri inyuma

  5. hahhaha mbega gushaka umugati we barishenye bakijyira muri FPR kagame azahagararira amasyaka angahe kko yewe muba mwerekanye ko isyaka ryanyu ari ntakigenda kbs

Tanga Igitekerezo