Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Inzitizi zatuma Kagame adakomeza kuyobora igihugu Ishyaka PDC ryazamaganye

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Inzitizi zatuma  Kagame adakomeza kuyobora igihugu Ishyaka PDC ryazamaganye

Ishyaka riharanira demokarasi ihuza abanyarwanda ( PDC) ryongeye gushyimangira ko rishyigikiye ko Perezida Kagame akomeza kuyobora u Rwanda ngo kubera ubufatanye bafitanyena na RPF ndetse n’ibikorwa bya Perezida Kagame.

Kuri uyu wa gatandatu PDC yahuguye abarwandashyaka baryo bo mu nzego z’abagore, babigisha uko bazitwara mu matora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha wa 2017 mu kwezi kwa munani.

Iri shyarya ryasabye abarwanashyaka baryo b’abagore kuzitabira amatora bakayagiramo uruhare rugaraga haba mu myiteguro ndetse no mu matora nyirizina.

Mukaburanga Agnes umuyobozi wa PDC yongeye gushimangira ko inzitizi yose yatuma Perezida Kagame adakomeza kuyobora igihugu batayishaka.

Ati:”Twebwe dusanzwe dufite aho duhagaze twagaragaje mu matora ya kamarampaka ejo bundi twakoze itangazo tubishyira no mu nyandiko tuvuga ko rwose inzitizi ya zitira nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame kuba yakomeza kuyobora igihugu ko dushyigikiye ko ivaho.”

Ubufatanye PDC ifitanye na FPR ishyaka rya Perezida Kagame ndetse n’ibikorwa by’uyu mukuru w’igihugu ngo niryo zingiro ryo kumushyigikira ko akomeza kuyobora igihugu.

Ati:”Twaramwamamaje kubera ubufatanye dufitanye n’umuryango wa RPF ariko n’ibikorwa by’iterambere mu gihugu kuva ayobora rwose ni ibintu byigaragaza twe twumva mu gihe cyose agifite imbaraga kandi ibitekerezo bye n’icyerekezo ntabwo byahindutse tukumva yakomeza.”


Mukaburanga Agnes umuyobozi w’ishyaka PDC

Mukaburanga yavuze ko basaba abayoboke babo kuzitabira amatora ndetse no kwamamaza umukandida biyemeje gushyigikira.

Mukamana Anasthasie umurwanashyaka wa PDC wo mu Karere ka Ngoma nawe ngo intego ni uko abanyamuryango babo bose bagomba kumenya ko bashyigikira Perezida Kagame.

Ati:”Abanyamuryango bacu bose bazi ko tumushyigikiye n’abatarabimenya tuzabibamenyesha kuko icyo nicyo turwanira kugeraho kugirango abanyamuryango bacu bose bamenye umukandida wacu duherekeje.”

Uretse aya mahugurwa y’inzego z’abagore muri PDC yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22/10/2016 yabakanguriraga kuzitwara neza mu matora ya Perezida. No kuri iki cyumweru hategerejwe andi azahuza ay’inzego z’urubyiruko narwo ruzahugurwa kuri aya matora.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza