Intore z’abakozi ba RwandAir ziswe ‘INYOGAJURU’ zisabwa kugaragaza ubudasa bw’u Rwanda

Ubwo hasozwaga itorero ry’abakozi bakorera sosiyete itwara abagenzi mu ngendo zo mu kirere ya RwandAir bahawe izina ry’Inyogajuru basabwa kugaragaza ubudasa bw’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Iri torero ryasojwe kuri uyu wa mbere tariki 14 Kanama 2017 ryari rimaze iminsi ribera mu kigo cya gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Ni itorero ryihariye ku bakozi ba RwandAir bagera ku 108 barimo ab’igitsina gore 54 n’ab’igitsina gabo 54.

Mu gusoza iri itorero, Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’Itorero, Rucagu Boniface, yasabye izi ntore kurangwa n’imyitwarire igaragaza ubudasa bw’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga. Ati: “ mugomba kugira imyitwarire n’indangagaciro zigaragaza ubudasa bw’u Rwanda.”

Ibi kandi byanagarutsweho na Minisitiri w’ibikorwa remezo, Musoni James wari n’umushyitsi mukuru mu muhango wo gusoza iri torero aho na we yasabye intore z’Inyogajuru kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi ituma abantu bose ku isi bahitamo gukorana na RwandAir.

Musoni yasabye abakozi ba RwandAir gukorera hamwe nk’abanyamigabane ba RwandAir bagaterwa ishema n’indangagaciro z’imyitwarire myiza kandi yongeraho ati: “ Abakozi ba RwandAir bagomba kumenya gutanga serivise nziza zo ku rwego rwo hejuru, umwimerere mu byo bakora, no gufata neza abakiriya bose ku isi.”

Minisitiri Musoni, kandi yabasabye kutarangwa n’ivangura iryo ariryo ryose no gukomeza guharanira ko RwandAir ikomeza kugirirwa icyizere mu ruhando mpuzamahanga.

Komisiyo y’igihugu y’itorero imaze kugaragaza ubushake mu gutoza ibyicoro byihariye by’imitwe y’intore hagamijwe gukwirakwiza ubumenyi butangirwa mu itorero ku banyarwanda bo mu ngeri zose.

Mu bindi byiciro byihariye byatojwe twavugamo nk’abanyamakuru, abaganga, abahinziborozi, abakozi mu nzego z’imitegekere y’igihugu, abarimu n’abahanzi.


Intore z’abakozi ba RwandAir zisoje itorero

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo