U Rwanda rwamaganye abadepite ba EU barusuye biyoberanyije bagamije kurusebya

Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda imitwe yombi banenze bikomeye abadepite bari mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’i Burayi baje mu Rwanda bavuga ko baje kwigira ku Rwanda ibyo rwagezeho mu guteza imbere abagore ariko bagatanga raporo isebya u Rwanda kandi mu bintu bitabagenzaga.

Itsinda ry’abadepite umunani b’umuryango w’ubumwe bw’U Burayi (EU) bari muri komisiyo ishinzwe Uburenganire baje mu Rwanda muri Nzeri bavuga ko baje kureba aho u Rwanda rugeze ruteza imbere abagore, aho basuye ibikorwa bitandukanye bibagaragariza iterambere ry’umugore.

Aba badepite mbere yo gutaha babanje gusaba gusura Ingabire Victoire ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali ariko babwirwa ko bidashoboka kuko bitajyanye n’inshingano zabo ndetse nk’urwego badakwiye gusura umugororwa umwe ahubwo bari bakwiye gusura gereza yose.

Aba badepite bageze iwabo batanze raporo yaje kwemezwa n’inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi, isebya urukiko rw’ikirenge rw’u Rwanda n’inteko ishinga amategeko, ivuga ko u Rwanda runiga itangazamakuru ndetse ko nta bwisanzure mu gutanga ibitekerezo buhari mu Rwanda, ibintu bihabanye n’ibyari byabazanye.

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abagize inteko ishinga amategeko yabaye kuri uyu wa mbere, abadepite n’abasenateri bikomye bikomeye aba badepite ba EU bavogereye ubusugire bw’igihugu cy’u Rwanda kandi bagatandukira ku byari byabazanye, bigaragaza ko hari ikindi kibyihse inyuma.

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney yagize ati: “ mbona abayiteguye bari bafite ikindi bagamije, batekereza ibintu bidafite aho bihuriye n’urugendo bari bakoze, kuko bagaragazaga ko baje kureba iterambere igihugu cyagezeho, ariko iyo usomye mu ngingo zayo (raporo) hari aho ubona bashaka kudusobanurira demokarasi dukwiye kuba tugira mu Rwanda kandi ntabwo demukarasi ishobora guhura mu bihugu byose ku isi.”

Depite Mukama Abbas we yavuze ko aba badepite bashobora kuba bari basanzwe barahimbye raporo mbere yo kuza ahubwo kuza mu Rwanda bikaba byari uburyo bwo kugira ngo babone aho bahera batangaza ibyo binyoma bishyigikiwe na bimwe mu bihugu bigize EU.

Yagize ati “kuba bamwe mu badapite babo barakoresheje uriya mwanya ni ukuvuga ko n’iyo myanzuro bari bayifite, yari impamvu yo kuza ariko bashaka kugera ku cyo bashaka. Ikigaragara ni ibihugu bimwe byihisha inyuma y’abadapite babo ngo baduteshe umwanya ariko uwo mwanya ntitwawubaha.”

Abadepite batandukanye bagarutse ku kuba iyi raporo igaruka kuri Victoire Ingabire bavuga ko afunzwe arengana. Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda bavuga ko aba badepite ba EU birengagije ko ibimenyetso byinshi byatumye ahamwa n’ibyaha yaregwaga byaturutse mu Burayi aho yari atuye.

Depite Bazatoha waganiriye n’iri tsinda ry’abadepite ba EU we avuga ko uyu ari umugambi wa bimwe mu bihugu by’u Burayi kuko n’ubundi ngo mu badepite umunani bari baje mu Rwanda ngo 3 bonyine nibo bari babishyushyemo bashaka kubivugaho ariko ntibyashoboka kuko bitari mu murongo w’uruzinduko rwabo.

Abadepite n’abasenateri bose bahurije ku kuba aba badepite barasuzuguye inzego nkuru z’ubutegetsi mu Rwanda zirimo n’inteko ishinga amategeko maze bemeza ko bazasaba iyi inteko ishinga amategeko ya EU ko yazasiba burundu uyu mwanzuro kuko ari ibinyoma gusa ndetse byanaba ngombwa bagasaba imbabazi u Rwanda.

Depite Bamporiki Edouard we yavuze ko ikibazo cyabayeho ari uko u Rwanda rwasuwe n’abantu bari ku rwego ruciriritse bityo bikwiye ko bajyanwa mu itorero ndetse amazina y’abadepite bagize iryo tsinda akandikwa ku buryo bazemererwa kongera kwinjira mu Rwanda ari uko basabye imbabazi.

Abagize inteko ishinga amategeko mu Rwanda bavuga ko kuba hari ibihugu byo mu Burayi byohereza abakoze Jenoside mu Rwanda bagahabwa ubutabera buboneye, abanyarwanda bakaba bagira uruhare mu kwitorera amategeko bagenderaho, ndetse hakaba hari itegeko rishyiraho ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo ni ibinyomaza ibinyoma byahimbwe n’abadepite ba EU baheruka mu Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo