Ingabire na Ndayisaba banenze imiryango itegekwa n’abaterankunga ibyo gukora

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ndayisaba Fidele, yavuze ko bitari bikwiye ko hari imiryango itari iya Leta abaterankunga baza gutegekera mu Rwanda igatuma bakora ibidakenewe ku baturage. Ingabire Immaculee we asanga ahubwo iyo miryango ikwiye gukorera hamwe.

Ibi byavuzwe mu biganiro nyunguranabitekerezo byabaye mu kwizihiza munsi mpuzamahanga w’amahoro aho harebwaga imbogamizi zigihari ngo amahoro arambye agerweho ndetse n’uruhare rw’abantu, Leta n’imiryango itari iya Leta mu guharanira amahoro arambye.

Kimwe mu bibazo byagaragajwe ni uburyo imiryango itari iya Leta by’umwihariko ifite guharanira amahoro mu nshingano ariko igaragaza ko abaterankunga baba ari imbogamizi ikomeye kuko hari uguha inkunga akagutegeka ibyo ukora bitari mu nyungu z’ibanze z’abaturage.

Ndayisaba avuga ko Leta yo itakivugirwamo n’abaterankunga kuko badashaka gukurikiza umurongo ishaka kunyuzamo inkungaa , ariko avuga ko n’imiryango itagengwa na Leta idakwiye gutegekerwa iwabo no kuvugirwamo kubera inkunga.

Yagize ati “Muby’ukuri ugufasha ntabwo ariwe ukuyobora.Agufasha mu rugendo wowe wiyemeje, agufasha mu gukemura ikibazo wowe uzi ndetse muri gahunda usanganywe. Igisubizo ni ukugira gahunda zisobanutse, abafatanyabikorwa baza tukaba aritwe tubayobora, imiryango ikaba ariyo yereka abayitera inkunga ibyo bayiteramo inkunga bisubiza, ibibazo bihari natwe tuba twaganiriye n’inzego za Leta muri bwa bufatanye aho kugirango tuyoborwe n’abaje gufasha”.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yadutangarije ko ibyinshi muri ibi bibazo bituruka mu kuba imiryango akenshi idakorera hamwe ndetse rimwe na rimwe bikaba biterwa nuko nta buryo bw’imikoranire iyi miryango ifite ngo ibashe gutahiriza umugozi umwe.

Ingabire nawe avuga buri muntu aba azi ngo iki cyagombaga gukora undi , undi nawe akabyitirira abandi aho kumva ko bagomba gufatanya no guhuza imbaraga.

Yagize ati “Tugomba gufatanya kuko twese umugenerwabikorwa wacu ari umuturage w’iki gihugu, ni ngombwa ko abantu bahuza imbaraga bagakorana”.

Avuga ko Leta yo iri gutera imbere ku barusha aho ifite gahunda yo guha inshingano imwe mu miryango itari iya Leta yo gushyira mu bikorwa zimwe muri gahunda zifitiye akamaro abaturage nkuko biherutse kwemezwa n’Imana y’abaminisitiri.

Avuga ko Sosiyeti Nyarwanda muri iyi myaka 22 itigeze ibona akanya ko gutekereza ku buryo bw’imikorere irambye ariyo mpamvu ibibazo by’imikoranire y’inzego za Leta n’Imiryango itari iya Leta ubu aribwo iri kugenda ibonerwa igisubizo.

Twitter:@ericbirori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo