"Ingabire Victoire si umunyepolitiki wo ku rwego rwo hejuru" Depite Mukabagwiza

12

Depite Edda Mukabagwiza, umjudepite mu nteko ishinga amategeko

Depite Edda Mukabagwiza, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda avuga ko Madame Ingabire Victoire ufungiye muri gereza ya Nyarugenge, atari umunyapolitiki wo ku rwego rwo hejuru nk’uko byagaragajwe na raporo iherutse gusohorwa n’abadepite bo mu muryango w’Ubumwe bw’i Burayi.

Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2016 nibwo abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda imitwe yombi bicaye hamwe bakanenga raporo yasohowe n’Inteko Ishinga amategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi.

Iyi raporo yasohotse nyuma y’aho itsinda ry’abadepite 8 rikoreye uruzinduko mu Rwanda kuva ku 20 kugera kuwa 22 Nzeri 2016.

Aba badepite bashatse gusura Ingabire Victoire wahamijwe ibyaha bikomeye birimo kugambanira igihugu agamije ku kivutsa umudendezo ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko baza kubyangirwa kuko bitari muri gahunda zabazanye kandi ko bitari bemerewe gusura umugororwa umwe.

Aba badepite bavugaga ko baje kwigira ku Rwanda ibyo rwagezeho mu guteza imbere umugore basubiye iwabo batanga raporo ihabanye cyane n’ibyo bakoreye mu Rwanda. Iyi Raporo yasebyaga imikorere y’inzego z’igihugu zitandukanye zirimo iz’ubutabera bw’u Rwanda, Inteko Ishinga Amategeko n’izindi.

Depite Edda Mukabagwiza wibanze ku rwego rw’Ubutabera, yavuze ko aba badepite basuzuguye ubutabera bw’u Rwanda by’umwihariko urukiko rw’ikirenga aho bavuze ko urukiko rw’ikirenga rutagaragaje ubushobozi mu guca imanza z’abanyapolitiki bakomeye bashaka kumvikanisha ko Ingabire Victoire ari umunyepolitiki ukomeye.

Depite Edda Mukabagwiza yavuze ko n’ubwo aba badepite ba EU bagaragaje ko Ingabire Victoire n’abo bareganwaga ari abanyapolitiki bo ku rwego rwo hejuru, we ngo siko abibona kuko imyitwarire ya Ingabire Victoire idahuye n’iy’abanyapolitiki bo ku rwego rwo hejuru.

Depite Eda Mukabagwiza yagize ati “ nagira ngo mvuge ko Ingabire Victoire ari we n’abo bari kumwe muri urwo rubanza nge ntababona nk’abanyapolitiki bo ku rwego rwo hejuru. Kuko abanyapolitiki bo kuri urwo rwego bafite uko bagaragara ari mu myitwarire, ari mu mvugo, ari no mu mikorere yabo ya politiki, ntabwo rero ariko Ingabire Victoire yabigaragaje."

Depite Eda Mukabagwiza kandi yongeyeho ko iyi raporo ivuguruzanya n’izindi nzego zo mu Burayi zirimo nk’urukiko rw’Ibihugu by’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu rwagaragaje ikizere rufitiye ubucamanza bwo mu Rwanda rukemeza kohereza abanyarwanda bakurikiranyweho Jenoside babaga i Burayi.

Abadepite batandukanye bagaragaje ko kuba aba badapite barasohoye iyi raporo ngo hari ikindi kibyihishe inyuma ndetse ko bari basanzwe barayiteguye bitakozwe ubwo bazaga mu Rwanda kuko mu bikorwa basuye hatarimo ibijyanye n’Ubutabera.

Abadepite basabye ko iyi raporo yakurwaho burundu kuko nta kintu na kimwe kizima ivuga uretse ibinyoma no gusebanya gusa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 12

  1. Ariko abantu barahungabanye koko!! Edda! Ngo iki? None se Niba Ingabire atari mu rwe go rwo Hejuru...bamufungiye iki Niba ntacyo atwaye??????
    Edda... Mbega kuvuga ibyo utemera!!! Bizakurwaza?

  2. Hhhhh,sha abakorera ibifu murashimisha.niba yoroheje se kuki mwanze kwabonana nabo ba depite?ariko ubundi muzageza ryari kuburana tjr iyo habonetse rapport zidasingiza ingoma?ese ko bavuze kubintu bitandukanye kuki mwibanda kubutabera no kuri INGABIRE?nzaba ndora numwana wumu nyarwanda,

  3. Edda, uwo ni umugati ukuvugisha! Bene nyoko baba za burayi ntuzi ibyo babamo?? Rekera aho kuvugako Atari uwo murwego rwo hejuru, kuko nziko uvuga ibyo Utemera! Iminsi bagushyize ku gatebe nzumva ibyo uvuga!

  4. Ngo Ntabwo Ari uwo murwego rwohejuru🤔None se afunzwe kuko yari umuzunguzayi ko bo mubahohotera bikarangira yishwe cga agizwe ikimuga? Ahubwo buretse vuba ko yabateye ubwoba ngo mwamubakiye ibikuta hari ubona bitagiye gusenyuka.

  5. Ngo Ntabwo Ari uwo murwego rwohejuru🤔None se afunzwe kuko yari umuzunguzayi ko bo mubahohotera bikarangira yishwe cga agizwe ikimuga? Ahubwo buretse vuba ko yabateye ubwoba ngo mwamubakiye ibikuta hari ubona bitagiye gusenyuka.

  6. Andika Igitekerezo Hano,Gukunda igihugu harimo no gukunda abanyarwanda bose kdi barengana,irire wihorere,Imana yiteguye ku muvugira,uzabona ko wibeshye kutaba"umunyakuri"

  7. Ciment zacu zirihe? Umuntu wiyamamazaga ashaka umwanya uruta indi Yose yitwa uwo hasi ate? ba Mudugudu bo bakitwa abo hejuru!!!!!!????

  8. Ingabire nibyo yarakosheje Kandi ari mugihano. Yavugaga nabi nibyo aliko nUMUNYAPOLITIKE WO KURWEGO RWO HEJURU. Umuntu waruri kwiyamamariza kuba perezida?

  9. 1 | 2

Tanga Igitekerezo