Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 12 Kamena yemeje ingengo y’imari 2018-2019

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 12 Kamena yemeje ingengo y’imari 2018-2019

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 12 Kamena 2018, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr.Edouard Ngirente yemeza ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda 2,443,535,804,386.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye yemeza uushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta mu mwaka wa 2018/2019 ingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyari ibihumbi bibiri na Magana ane na mirongo ine n’eshatu, Miliyoni magana atanu na mirongo itaru n’eshanu, ibihumbi Magana inani na bine na Magana atatu mirongo inani n’atandatu.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yari yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko inyandiko y’ingengo y’imari y’igihe giciriritse muri Mata uyu mwaka yagaragaje ko mu ngengo y’imari ya 2018/2019 amafaranga azifashwa 62% azava imbere mu gihugu ni ukuvuga miliyari 1508Frw.

Inama y’Abaminisitiri kandi yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Kamena baganiriye ku ngingo zirimo kunoza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri abanza n’ayisumbuye; Gahunda yo kugabanya ikoreshwa ry‘ibikoresho bya pulasitiki cyane cyane ibikoreshwa inshuro imwe bigahita bijugunywa, ndetse n’ibyabisimbura bitangiza ubuzima bw’abantu n‘ibidukikije.

ingengo y’uyu mwaka iri hejuru cyane ugereranije no mu myaka yabanje kuko mu ya 2017-2018 uwari Minisitiri w’imari n’igenamigambi Claver Gatete yari yagaragarije inteko ko ingengo y’imari ari miliyari 2094.9 Frw avuye kuri miliyari 1954.2 Frw za 2016-2017.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza