Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Imishahara siyo yonyine ituma abakozi ba Leta babaho neza –Minisitiri Judith Uwizeye

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Imishahara siyo yonyine  ituma abakozi ba Leta babaho neza –Minisitiri  Judith Uwizeye

Minisitiri Uwizeye Judith

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Judith Uwizeye yavuze ko imishahara myiza y’abakozi atari yo yonyine ituma ubuzima babaho buba bwiza.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi wa mbere w’inama yo kwizihiza umunsi nyafurika w’umukozi wa Leta iteraniye i Kigali.

Minisitiri Uwizeye yavuze ko ubuzima bw’abakozi ba Leta mu Rwanda bwifashe neza mu mpande nyinshi, atari ukubera imishahara myiza gusa ahubwo ngo n’ibindi bituma umukozi amererwa neza.

Yagize ati “Ubuzima bw’abakozi bumeze neza mu mpande nyinshi zitandukanye.Ikigira ubuzima bw’abakozi neza ntabwo ari imishahara gusa, nayo irimo ariko n’uburyo bafatwa mu kazi, uburyo bitabwaho bahabwa amahugurwa, uburyo bitabwaho abantu babatera umwete n’imbaraga, babashima mubyo bakoze neza, bagakosorwa mu buryo bwiza igihe bakoze nabi, ibyo byose iyo ubikomatanyije nibyo bitera ubuzima bwiza bw’abakozi.”

Uwizeye yabajijwe ku mbogamizi zakunzwe kugaragazwa na bamwe mu bakozi ba Leta, bavuga ko bahembwa amafaranga make agashirira mu kuyakoreshwa mu byangombwa nkenerwa by’ibanze bakabura ayo kwiteganyiriza ejo hazaza.

Uwizeye yavuze ko nta mafaranga menshi abaho kandi ko kwizigamira bidasaba ko uba uhembwa akayabo.

Yagize ati “Ntabwo kugirango wizigame bisaba guhembwa amafaranga menshi cyane, bishatse kuvuga ko n’abahembwa amafaranga make bashobora kwizigama kandi burya nta mafaranga menshi abaho, nta n’amafaranga make cyane abaho, biterwa n’ubuzima umuntu ashaka kubaho.”

Muri Kanama umwaka ushize nibwo inama y’abaminisitiri yemeje iyongezwa ry’imishahara mu bakozi ba Minisiteri n’ibigo bya Leta mu rwego rwo kugabanya ubusumbane bw’imishahara mu bakozi ba Leta.

Abarimu ni bamwe mu bakozi ba Leta bakunda gutaka guhembwa umushahara muto.Muri 2016 bashyiriweho sitati yihariye izatuma bongezwa imishahara hashingiwe ku kuzamurwa mu ntera, uburambe n’ibindi.

Iyo sitati kandi igaragaza ko abarimu bagiye kujya bahabwa agahimbazamusyi nk’abandi bakozi ba Leta igihe besheje imihigo.Icyakora ntabwo amajwi y’abarimu arumvikanisha niba iyo sitati yatangiye gukurikizwa mu 2016 hari ikintu gikomeye yaba yarongereye ku mibereho yabo.

IBITEKEREZO

  • MUHUMUZA PROTOGENE Yanditse:

    Iyi philosophy kuyumva biragoye cyane. ariko usanga muri tlrusange bakubwiye ngo shima ibyo ukora wabidefanda da!

  • jonas Yanditse:

    True

  • Dodos Yanditse:

    Urasetsa cyane minister, bazagusimbuke amezi 3 bataguhemba noneho

  • fofo dina Yanditse:

    nta mafranga menshi abaho? mwagiye mwiyoroshya

  • kanuma amani Yanditse:

    hahahajhahahahaha

  • kanuma amani Yanditse:

    hahahajhahahahaha

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza