Imijyi ya Rubavu na Musanze yatunzwe agatoki mu gutwara abakabaye bateza imbere umujyi wa Nyabihu

Guesthouse ya Mukamira, rimwe mu macumbi agezweho yubatswe ahazajya umujyi wa Nyabihu

Umujyi wa Musanze n’uwa Rubavu ni imwe mu mijyi itandatu yunganira umujyi wa Kigali, imaze igihe kinini ibayeho kandi inafite ibikorwa by’iterambere mu ngeri zitandukanye haba mu bukungu, ubukerarugendo, ibikorwa remezo n’ibindi.

Mu mwaka wa 2015 nibwo hakozwe igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyabihu mu Karere ka Nyabihu gahana imbibe na Musanze ndetse na Rubavu.

Uwo mujyi uzubakwa kuri hegitari 1643 ugamije kuvana abaturage mu bwigunge no kubateza imbere, biteganyijwe ko uzaba ucumbikiye abantu 51 197.

Uzaba ari umujyi ufite ibice byose biranga indi mijyi.Mu rwego rw’ubukungu, icyanya cyahariwe inganda ubu kimaze kujyamo inganda ebyiri zirimo urutunganya ibirayi ndetse n’urutunganya amata n’ibiyakomokaho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko buri gushishikariza abaturage kwiyumvamo icyo gishushanyo mbonera kugirango bagikurikize, mu myaka mike uwo mujyi uzabe watangiye guhama.

Icyakora Eng Juvenal Bavugirije, Umuyobozi wa One stop center muri ako Karere, aganira na Makuruki yavuze ko imijyi ya Rubavu na Musanze itorohereza umujyi wabo gutera imbere kuko abagateje imbere Nyabihu bigira muri utwo turere.

Yagize ati “Akarere kacu ni akarere k’icyaro.Kuba kari hagati y’uturere tubiri dufite imijyi yateye imbere, uwa Musanze ndetse n’uwa Rubavu, usanga uyu mujyi wacu bigoye kugirango tuzabashe kuwushyira mu bikorwa neza kubera ko umuturage cyangwa se undi mucuruzi ubonye ubushobozi, aho kugirango aze dufatanye kubaka uyu mujyi mushyashya, ahita yimuka agana muri iyo mijyi ibiri .”

Haba mu mujyi wa Kigali wateye imbere ndetse n’indi iwunganira, ibibazo by’abaturage badafite amikoro yo gukora ibyo igishushanyo mbonera gisaba byumvikana buri munsi.

Mu mujyi mushya wa Nyabihu ngo umuturage ushaka kubaka cyangwa gushyira ibikorwa aho bitagenewe ukurikije igishushanyo mbonera, baramubuza kugeza igihe hazazira umushoramari ubifitiye ubushobozi akagurira uwo muturage.

Bavugirije yakomeje agira ati “Imyumvire y’abaturage bisaba ko tubegera umunsi ku munsi, tubasobanurira igishushanyo mbonera kugirango bakiyumvemo, ntibumve ko kije kubahutaza ahubwo bumve ko bagomba kujyana n’iterambere.”

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo