Ikigo cy’umutungo kamere mu Rwanda kigiye kuvaho gisimbuzwe ibigo bitatu byigenga

Abadepite bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rikuraho ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere kigasimburwa n’ibigo bitatu byigenga kandi bifite ubuzima gatozi.

Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda (RNRA) cyashyizweho n’Itegeko No 53/2010 ryo ku wa 25/01/2011, Kikaba gikorera muri Minisiteri y’umutungo kamere.

Kuri uyu wa 27 Mutarama, Minisitiri w’umutungo kamere mu Rwanda Dr Vicent Biruta yagaragaje ko iki kigo kitigeze kigera ku nshingano zacyo neza.

Minisitiri Biruta yavuze ko impamvu iki kigo (Rwanda Natural Resources Authority) cyananiwe kugera ku ntego zacyo ari ukubera inshingano nyinshi cyahawe kandi zidafite aho zihuriye.

Kuba rero iki kigo cyahurirwagaho n’inshingano zitagira aho zihurira ngo ni byo byatumye Minisiteri y’umutungo kamere isaba ko iki kigo gikurwaho kigasimbuzwa ibigo bitatu byihariye, byigenga kandi bifite ubuzima gatozi.

Mu mushinga w’itegeko rishya abadepite barimo kwiga, ikigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere kizasimburwa n’ibigo bitatu ari byo: Ikigo gishinzwe Mine, Amavuta (peteroli) na Gaze,Ikigo gishinzwe imicungire y’Ubutaka, n’ikigo gishinzwe guteza imbere Amazi n’Amashyamba mu Rwanda.

Uyu mushinga ugamije guteza imbere imikorere no kubyaza umusaruro umutungo kamere muri buri kigo kuko bizoroshya imikurikiranire y’inshingano ibi bigo bizaba bishinzwe.

Ikigo gishinzwe Mine, Amavuta (peteroli) na Gaze cyitezweho kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga bijyanye na Mine, Peteroli na Gaze no kongera agaciro amabuye y’agaciro u Rwanda rucuruza akarushaho kubyara amadovize menshi.

Ikigo gishinzwe guteza imbere Amazi n’Amashyamba mu Rwanda kizafasha mu gutegura gahunda zo gutera amashyamba, kuyacunganeza no gufasha uturere mu gucunga amazi n’amashyamba y’u Rwanda.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’Ubutaka kizafasha mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’ubutaka gifasha cyane mu guhuza igenamigambi ry’u Rwanda no gufasha muri gahunda n’amabwiriza birebana n’imikoreshereze y’ubutaka.


Minisitiri Vicent Biruta

Minisitiri Biruta yavuze ko harimo kongerwa ingufu mu bushakashatsi bw’ibirebana n’amabuye y’agaciro ndetse na gaze aho yavuze ko harimo gukoreshwa Indege, ibyumba by’ubumenyingiro (Laboratoires), n’amahugurwa ku bakora n’abiga ibijyanye n’ubucukuzi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo