Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Igiswayire cyemejwe nk’ururimi rw’ubutegetsi mu Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Igiswayire cyemejwe nk’ururimi rw’ubutegetsi mu Rwanda

Ururimi rw’Igiswayire rwemejwe nk’ururimi rwa Kane rugomba kujya rukoreshwa mu butegetsi, mu Rwanda.

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu niyo yemeje ko Igiswayire kijya ku rutonde rw’indimi zemewe gukoreshwa mu butegetsi bw’u Rwanda.

Ubusanzwe Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, ryemeje ko Ururimi rw’Ikinyarwanda ruba ururimi rw’igihugu, mu gihe Ikinyarwanda, Icyongereza n‟Igifaransa zari zemewe nk’indimi zikoreshwa mu butegetsi.

Ingingo ya munani y’Itegeko Nshinga ivuga ko Itegeko Ngenga rishobora kongera cyangwa kugabanya indimi zemewe mu butegetsi.

Indimi z’ubutegetsi nizo zifashishwa zandikwamo inyandiko za Leta, ndetse ni nazo zigishwa mu mashuri.

Mu mashuri Igiswayire cyatangiye kwigishwa guhera mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, nubwo hari aho bagisimbuza Igifaransa.

Mu nteganyagisho yatangiye gukurikizwa uyu mwaka, Igiswayire n’Igifaransa zashyizwe mu masomo azajya yigishwa mu mashuri abanza, kandi zizajya zinabazwa mu bizamini bya Leta.

Ururimi rw’Igiswayire nirwo rurimi ruvugwa cyane mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, akaba ari n’ururimi rukoreshwa nk’ururimi rw’uwo muryango.

Urwo rurimi kandi nirwo rwanditswemo indirimbo yubahirize EAC.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza