RDF yunamiye inasezera ku mibiri y’abagore 2 b’abofisiye ba Malawi baguye mu Rwanda

1

Ingabo z’u Rwanda zasezeye kuri ba nyakwigendera mbere yo kubohereza muri Malawi

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Kamena 2016 igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasezeye ku mibiri 2 y’abagore bo muri Malawi bishwe n’impanuka ubwo bari baje mu Rwanda kwifatanya n’abagabo babo mu birori byo gusoza amasomo y’abofisiye bari bamaze iminsi bakurikirana mu ishuri rya gisirikare rya Musanze

Aba ba nyakwigendera ni Ruth Liyao Maluwa na Eunice Chidzungu, bakaba ari abagore ba Majoro Gracious Maluwa na Majoro Richard Chidzungu bakomoka muri Malawi bakaba bari mu basirikare bakuru basoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rya gisirikare riherereye mu karere ka Musanze.

Aba bagore baguye mu mpanuka yabereye ku muhanda Kigali-Rulindo tariki ya 1 Kamena 2016. Ubwo barimo bava i Kigali berekeza i Musanze kwifatanya n’abagabo babo mu muhango w’isozwa ry’amasomo ya gisirikare wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Kamena 2016.

Mbere y’uko iyi mibiri isubizwa muri Malawi habanje kubaho umuhango wo guha icyubahiro ba nyakwigendera no kubasezeraho wakozwe n’abasirikare bakuru b’igisirikare cy’u Rwanda (RDF General and Senior Officers) ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe.

Umuhango wo gushyingura ba nyakwigendera uteganyijwe kuri iki cyumweu tariki ya 5 Kamena 2016 aho igisirikare cy’u Rwanda kiri bube gihagarariwe n’abasirikare bagiye bayobowe na Maj Gen J Bosco Kazura.

Muri uyu muhango wo gusoza aya masomo y’aba basirikare bakuru, Minisitiri w’ingabo Generali James Kabarebe mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda n’igisirikare cy’u Rwanda muri rusange yihanganishije imiryango, inshuti, igisirikare cya Malawi by’umwihariko n’abagabo b’aba bagore baguye mu mumpanuka ababwira ko guverinoma y’u Rwanda yifatanyije nabo mu kababaro.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo