Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Idea4africa yaje nk’igisubizo ku rubyiruko rudafite akazi

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Idea4africa yaje nk’igisubizo ku rubyiruko rudafite akazi

Umuryango wa Idea4africa ufatanyije na kaminuza ya Wheaton yo muri Amerika muri Leta ya Massachusetts basaba urubyiruko kuba bamwe mu batanga akazi aho gutegereza guhabwa akazi bakoreshwa n’abandi kuko igishoro cya mbere ari igitekerezo.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa gatanu ubwo basozaga amahugurwa yari amaze iminsi itanu, ahurije hamwe abanyeshuri basaga 200 bibumbiye mu ma Club ya Entrepreneurship mu bigo bitandukanye bya hano mu Rwanda.

Umuyobozi wa Idea4africa, Munyana Pamela avuga gufasha urubyiruko rw’u Rwanda atari ukubaha amafaranga gusa ahubwo ari ukubafasha kwikorera imishinga ishobora kubinjiriza bakajya mu banyemari bahereye ku mafaranga make.

Pamela yagize ati, “Twe nka Idea4africa dufasha urubyiruko kwihangira imirimo, bakatubwira imishinga bafite tukabafasha kuyinononsora, tukabatera inkunga ishoboka, kandi nabo ntibajya badutetereza.”

Yakomeje avuga ko bishimira ko abanyarwanda bahinduye imyumvire batacyumva ko kuba rwiyemeza mirimo bisaba kuba ufite amafaranga y’umurengera kuko n’amafaranga make cyane wayatangiza kandi ugatera imbere.

Uwashinze Idea4africa, Dennis Hanno avuga ko bagize iki gitekerezo cyo gukora uyu muryango nyuma yo gusanga hari urubyiruko rwisuzugura ngo ntirwakora imishinga iciriritse ruzi ko hakenewe amafaranga menshi ngo batangire.

Yatanze urugero rw’umwana bigishije ko umushinga atari ugutangiza amafaranga menshi , akihangira umurimo wo guterera ipasi abanyeshuri buri mwenda yishyurwa 50Rwf ariko ngo yawutangije ibihumbi 15 kuri ubu amaze kugera mu mafaranga arenze ibihumbi 160 mu gihe gito amaze awutangiye.

Umunyeshuri wahize abandi muri aya mahugurwa mu kugira umushinga wahize iyindi kubera akamaro ufite no kuwuhuza na gahunda ya leta ya Made in Rwanda yunze mu ry’abayobozi avuga ko gukora umushinga bidasaba amafaranga menshi ahubwo ko ari ukubishyiramo imbaraga ukiyumvisha ko bishoboka.

Mugisha yagize ati, “Nagize igitekerezo cyo gukora amakara yo gucana ku mbabura ariko kandi umwotsi wayo n’ibyo akozwemo bitanangizi ibidukikije, Idea4africa imfasha kuwunononsora, ubu nzajya nkora amakara nyakuye mu bishingwe, mu mpapuro no mu bishishwa by’ibitoki.”

Aya mahugurwa yaberaga mu ntara y’amajyepfo mu kigo cya Ecole de Science Byimana, akaba yari ayobowe na Dennis Hanno nyiri igitekerezo cya Idea4africa hakaba hari hahuriyemo abanyeshuri baturutse mu bigo bitandukanye bagera kuri 214.

JPEG - 188.1 kb
Umuyobozi wa Idea4africa, Munyana Pamela yasabye urubyiruko kutitinya kuko aribo ba rwiyemezamirimo b’ejo hazaza
JPEG - 190.6 kb
Abannyeshuri 214 bahawe Certificate

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza