Iby’itabarizwa ry’Umwami Kigeli byageze mu nkiko

Hitabajwe urukiko rwo muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo rufate umwanzuro ku gihugu umugogo w’umwami Kigali V Ndahindurwa ugomba gutabarizwamo.

Umwami Kigeli yatanze tariki ya 16 y’ukwezi kwa 10 mu mujyi wa Oakton muri leta ya Virginia.

Soma:Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatangiye mu buhungiro

Kuva ubwo abo mu muryango we batangiye kumvikana aho umugogo we uzatabarizwa ariko birananirana kuko bamwe bifuzaga ko azanwa mu Rwanda abandi bakavuga ko agomba gutabarizwa muri Amerika kuko ariko yasize avuze.

Abo mu muryango we baba mu Rwanda berekeje muri Amerika kujya kumvikana n’abandi baba muri Amerika banabanaga nawe ndetse bashyira hanze itangazo rivuga ko umwami azatabarizwa mu Rwanda i Nyanza.

Nk’uko tubikesha Radiyo Ijwi ry’Amerika ngo byarangiye abo mu muryango w’umwani Kigali V Ndahindurwa bananiwe kumvikana bitabaza urukiko rwo muri leta ya Virginia, bikaba biteganijwe ko bazumvwa mu rukiko tariki 3 Mutarama 2017.

Soma Umwami Kigeli V ngo yasize avuze ko adashaka gutabarizwa mu Rwanda

Kuwa 23 Ugushyingo 2016 nibwo urukiko rwo muri Fairfax County muri leta ya Virginia, rumaze kubona ko impande zombi zihagarariwe n’ababunganira mu nkiko, rwafashe icyemezo ko abatanze ubuhamya bose bamenyeshwa, bakazajya kwisobanura ukwabo.

Kugeza ubu Umugogo w’umwami wabaye utabarijwe muri leta Zunze Ubumwe z’Amaerika by’agateganyo mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko.

Soma:Imihango yakorwaga mu gutabariza umwami, n’impamvu bigoye ko Kigeli V yazayikorerwa

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo