Ibibazo by’umutekano muri Afurika ntibyakemurwa no gutinya abinjira n’abasohoka-Mushikiwabo

1

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko ibibazo by’umutekano bidakwiye kuba urwitwazo mu gufungurira imipaka abanyafurika kandi ko ibihugu bigitinya abinjira n’abasohoka ikibazo cy’umutekano bifite kitazakemuka.

Ibi Mushikiwabo babitangaje ubwo yafungurana inama yatangiye I Kigali ihuje abashinzwe iperereza n’umutekano muri Afurika.

Iyi nama igamije kurebera hamwe uko ibibazo by’urujya n’uruza muri Afurka byakemuka abanyafurika bagafungurirwa imipaka bagatembera umugabane wabo(free movement in Africa).

Uruijya n’uruza muri Afurika ni gahunda igamije gutuma abanyafurika batembera umugabane wabo mu buryo bworoshye haba abakora ubucuruzi, abakoramo ubukerarugendo n’ibindi.

Kugeza ubu ikibazo cy’umutekano ni kimwe mu bituma iyi gahunda itagerwaho ku kigero cyifuzwa.

Ubwo yafunguraga iyi nama Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda Louise Mushikiwabo yanenze abantu bakitwaza umutekano mucye bakanga gufungura imipaka.

Ati :”Kuba abantu bashobora kuva mu gihugu kimwe bajya mu kindi ntibakwiye kubibonamo ikibazo cy’umutekano . Icyo twemera nk’u Rwanda ni uko umutekano ari ngombwa ugomba kubanza gutegurwa mbere y’uko abantu bafungura imipaka yabo ariko gufunga imipaka ukabuza abandi banyafurika kwinjira mu gihugu ntabwo bivuga y’uko uzaba ufite umutekano ijana ku ijana.Nta n’ubwo bivuga y’uko gufunga imipaka ukabuza abaturanyi cyangwa se n’abandi kwinjira mu gihugu kuzana ishoramari bigikemura.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko kugira amakenga kubera umutekano ari ngombwa, ariko kandi ngo gufunga imipaka witwaje ko ufite umutekano mucye ngo sicyo gisubizo.

Ati :”Ikibazo cyo gufungura imipaka no kureka abanyafurika tugatembere ku mugabane bigomba gukorwa mu mutekano ariko ntabwo umutekano ukwiriye kuba urwitwazo cyangwa se ukaba ikibazo kidashobora gukemuka . Hari ibihugu koko bifite ibibazo by’umutekano bigaragara. Kugirango bibashe gukemuka ni uko ugomba gukorana n’abandi. Kugirango ibibazo by’umutekano bibashe gukemuka kandi utinya abinjira n’abasohoka ntabwo byashoboka.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu ubu byamaze gufungura imipaka yarwo ku banyafurika bifuza ku rugana ndetse Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu nama yabereye mu Rwanda umwaka ushize ihuje ibihugu byo mu muryango w’ubumwe bwa Afurika yatangije ku mugaragaro uburyo gukoresha Passport imwe muri Afurika.


Abateraniye muri iyi nama barasabwa gushaka igisubizo ku rujya n’uruza muri Afurika

Abakuriye inzego z’umutekano umutekano n’iperereza muri Afurika bateraniye I Kigali Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko bitezweho umusaruro wo korohereza urujya n’uruza ku baturage ba Afurika.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo