’Hon Nyandwi apfuye atanyigishije uko bitwara mu nama y’Abaminisitiri’-Nsengiyumva Fulgence

3

Nsengiyumva Fulgence uherutse kurahirira kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko yari afitanye Gahunda na Nyandwi Desire mu mpera z’iki cyumweru gishize aho bari guhura akamwigisha uko umuntu yitwara mu nama y’Abaminisitiri.

Ibi Nsengiyumva yabitangarije muri Kiliziya Regina Pacis I Remera kuri uyu wa 17 Ukwakira 2016 mu gusezeraho bwa nyuma Nyakwigendera Depite Nyandwi Joseph Desire uherutse kwitaba Imana.

Nkuko yabigarutseho, ngo bafitanye amateka maremare kuva muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare bahuriyemo ubwo bajyaga gutangirayo mu ishami ry’Ubuhinzi.

Nsengiyumva ngo yagiye ari umunyabwoba kuko icyo gihe muri Kaminuza birukanaga cyane ariko arebye Nyandwi abona ni umuntu mukuru wamugira inama zuko yakwitwara ntatsindwe.

Ntibyatinze maze Nsengiyumva aza gutorerwa kuyobora Abanyeshuri bo mu ishami ry’Ubuhinzi maze Nyandwi aramwegera amugira inama yo kujya akora adahubuka.

Yagize ati “Yarambwiye ati Kuyobora abantu ntibyoroshye, ikintu ugomba kwitondera ni ukudahubuka. Kandi koko byaranyubatse, iyo twajyaga mu nama n’abandi bahagarariye amashami wasangaga ngenda ibintu byanjye nabiteguye nta guhubuka ndetse ibitekerezo byo mu buhinzi bikakirwa ariko mbikesha Nyandwi”.

Nyuma Nsengiyumva yaje kugirwa Perefe wa Gitarama mu mwaka wa 2000. Ubwo Minisitiri Nyandwi yari uw’Ubutegetsi bw’igihugu agirango ni Nyandwi umwinjije muri Politiki kuko we yari asanzwe akora mu mirimo yo gutunganya ibishanga.

Ngo uwo munsi yahamagaye Nyandwi amubaza ibyo amukoze amujayana muri politiki, maze Nyandwi amubwira ko atari we wabikoze ariko amubwira ko nadahubuka ndetse agatega amatwi buri wese umugana bazabishobora.

Mu ntangiriro z’Ukwakira nibwo Perezida Kagame yavugururaga Guverinoma maze agira Nsengiyumva Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubuhinzi n’Ubworozi maze aba umwe mu bagize Guverinoma.

Avuga ko yabimenye yagiye ari mu kazi ku Gisenyi maze nyuma yo kubibwira umugore we uwa kabiri yabibwiye akaba ari Nyandwi. Ngo Nyandwi abyumvise yarasetse cyane aramubwira ati “Ese sha ubundi wari uziko bakwibagiwe, ngwino ukore akazi”.

Nsengiyumva ngo yahise amusaba kuzaza bakabonana ariko baza guhurira mu irahira maze amubwira ko yishimiye ko inshuti ye yagizwe Minisitiri.Nibwo Minisitiri mushya Nsengiyumva yahise amubwira ko ashaka kumugira inama ku bintu birimo nuko umuntu akwiye kwitwara mu nama y’Abaminisitiri.

Ati “Umuntu afata ijambo ate, yitwara ate..Ati oya, arambwira ngo uzabanze ujye mu nama ya mbere, nirangira uzaze nzakugira inama”.

Nsengiyumva yarahiye ku itariki 06 Ukwakira 2016, maze inama y’Abaminisitiri ya mbere yagiyemo iba ku itariki 17 Ukwakira 2016.Ngo yagiye muri iyi nama ashakisha ibintu azaganira na Nyandwi bagombaga kubonana kuri iki cyumweru tariki ya 16 ariko ntibikunde kuko Nyandwi yitabye Imana kuwa 14 Ukwakira 2016.

Yagize ati “Ubwo rero murumva ko nanjye mbaye imfubyi, muby’ukuri nanjye ngomba kwikoca(Kwiyigisha), nta nama nzabona za Nyandwi ariko icyo navuga kuri we nuko twari dufitanye amateka maremare”.

Abandi bafashe ijambo barimo Depite Amiel Semahundo ndetse na Perezida w’Umutwe wa Sena bavuze ko yakundaga gusoma imishinga y’amategeko yitonze aho yajyaga inama zubaka ndetse akaba yari afitiye akamaro Komisiyo nyinshi kuko bamufataga nk’inararibonye.

Depite Nyandwi Joseph Desire apfuye afite imyaka 62, akaba yarayoboye Perefegitura ya Gitarama kuva muri 1994, aba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (1999-2002) aho yavuye ajya guhagararira FPR Inkotanyi mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Depite Nyandwi yashakanye n’Uwizeyimana Julienne muri 1988 maze yitaba Imana muri 1996, Babyaranye abana batatu umwe yitaba Imana ariko akaba yaragiye arera n’abandi batandukanye.

@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. nonese Nsengiyumva Fulgence ashaka kuvuga uko bitwara mumudoka bayiye munama yabaminisitiri?

  2. nonese Nsengiyumva Fulgence ashaka kuvuga uko bitwara mumudoka bayiye munama yabaminisitiri?

Tanga Igitekerezo