Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Hon Mukabalisa yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwirinda ibyonnyi

Yanditswe

kuya

Hon Mukabalisa yasabye urubyiruko  rw’u Rwanda kwirinda ibyonnyi

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwirinda ibyonnyi bishaka kurutesha ejo hazaza harimo ingengabitekerezo ya Jenoside, imitwe y’iterabwoba, ibiyobyabwenge ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Mukabalisa yabivuze kuri uyu wa 21 Nzeli 2016, mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ubwo hahuriraga urubyiruko n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro, harebwa no ku mbogamizi zikibangamiye amahoro n’uruhare buri umwe akwiye kugaragaza ngo izo mbogamizi ziveho.

Mukabalisa yavuze ko nubwo urubyiruko rw’u Rwanda rugifite amahirwe menshi, ariko rukwiye kumenya ko hari ibyonnyi byarubuza gukoresha neza ayo mahirwe rutabaye maso.

Yagize ati “Muri ibyo byonnyi harimo ababyeyi gito bagitoza abana babo ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri,bakibigisha ivangura. Ariko abo nibo basenye igihugu cyacu ntimukwiye kubaha amatwi ngo batuvangire muri gahunda nziza igihugu cyacu twihaye.”

Uyu muyobozi kandi yagarutse ku bindi bikorwa urubyiruko rugenda rugaragaramo harimo ubuhezanguni no kwijandika mu mitwe y’iterabwoba,ibiyobyabwenge ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Yagize ati “Rubyiruko rero nimwe mugize umubare munini w’abatuye mu gihugu cyacu, mukwiye kwirinda ibyo byonnyi byose mukimakaza indangagaciro z’ubunyarwanda.Nimuba bazima ari nacyo duhora duharanira muzubaka igihugu cyacu n’ababakomokaho bazagisange ari cyiza”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ndayisaba Fidele,yagaragaje ibipimo by’imibanire y’abanyarwanda muri 2015 , aho yavuze ko abagera kuri 96% biyemeza kurwanya amacakubiri na Jenoside, 96% bizera umutekano mu gihugu cyabo, naho abagera kuri 97% bagaragaza ko baterwa ishema no kuba Abanyarwanda, 97% nanone bagaragaza ko abanyarwanda biyemeza gukora ibishoboka byose aho guhara ubusugire bw’igihugu cyabo.

JPEG - 151.8 kb
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ndayisaba Fidele

Gusa yavuze ko hari Abanyarwanda bagiye bagaragaza ko haramutse habayeho kujenjeka haba mu mategeko no mu mikorere y’inzego igihugu cyakwisanga ahantu hatari heza, nubwo hari n’abandi benshi bagaragaza ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ndayisaba avuga ko uko kujenjeka kudahari kuko hakorwa ibikorwa by’ubukangurambaga biherekejwe no guha amahirwe angana Abanyarwanda mu nzego zitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Never Again Rwanda, Eric Mahoro, yavuze ko uyu munsi ari ingenzi cyane mu rwego rwo gutekereza ku mbogamizi zibangamira kugera ku mahoro yuzuye.

Ati “ Kugira amahoro si uko haba hatari urusaku rw’imbunda gusa, amahoro yuzuye hari ibindi bijyana nayo harimo kuba abantu babona ibyo bakeneye, kugira uruhare mu bibakorerwa no gutanga ibitekerezo kandi ijambo ryabo rikumvikana”.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi muri uyu mwaka wibanze cyane ku gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu mu mahoro n’iterambere rirambye ndetse hakaba havomerewe igiti cy’amahoro gitewe imbere y’iyi ngoro.

JPEG - 140.6 kb
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Never Again Rwanda, Eric Mahoro

@Eric Birori

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza