Hon Makuza, Min Gatete..,n’ikiniga bavuze ko abayobozi badakwiriye gutekinika ngo byitirirwe imyumvire y’abaturage

1

Perezida wa Sena Bernard Makuza na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete, bavuze ko igihe kigeze abayobozi bakemera amakosa yabo mu mishinga iba igamije kuzamura ubuzima bw’abaturage aho kuyitirira imyumvire y’abaturage.

Ibi babivugiye muri Sena kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2016, mu nama nyunguranabitekerezo Sena yateguye ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zo kuvana Abanyarwanda mu bukene.

Mu ijambo ryo gufungura, Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yavuze ko hari ingero zifatika ndetse zakwiye gutera inkomanga ku mitima ya buri muyobozi ndetse avuga ko imibare yivugira.

Aha yahise agaruka kuri Raporo y’uburyo abaturage babona imiyoborere na Serivisi aho abagera kuri 57 % aribo bishimira uko bashyirwa mu byiciro by’ubudehe ndetse abagera kuri 59,7 aribo bishimira kuba abagenerwabikorwa ba VUP.

JPEG - 139.6 kb
Hon Makuza niwe wafunguye iyi nama

Makuza yagarutse kandi ku mafaranga agera kuri miliyoni 557 yanyerejwe muri Mutuweli, naMiliyoni 369 zanyerejwe muri gahunda ya Girinka byose byagaragaye mu myaka ibiri ishize. Aha yahise avuga ko nta muyobozi udakwiye kugira inkomanga ku mutima kuko izi gahunda zagize uruhare runini mu gukura mu bukene abasaga miliyoni y’abanyarwanda hagati ya 2006 na 2011. Aha, ntawashidikanya ko iyo atanyerezwa batari kurenga abo.

Yagize ati “Hari ubwo usanga dushaka impamvu mu myumvire y’abaturage, bishobora kuba hari igomba kuzamuka. Ariko se niyo mpamvu nyamukuru yateye ibibazo twabonye tuzi nubwo hari akamaro zagize, tugomba kwimenya kuko ari twebwe tubishinzwe, tugomba kwibuka ko hari no kuzirikana ko hari imibare idukomanga…Tugomba kwibuka ko hari abanyarwanda 39% bari munsi y’umurongo w’ubukene”.

Makuza yakomeje avuga ko ikibazo atari imyumvire y’umuturage aho yagize ati “Ni ikibazo kiza ku bayobozi, ntabwo ari imyumvire y’umuturage, imyumvire ishobora kuza nk’ingaruka ku cyo abayobozi twebwe twari dukwiye kuba dukora”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi watanze igitekerezo asa n’utsimbarara yahise asaba abayobozi bakuru kutirengagiza ikibazo cy’imyumvire y’abaturage kuko usanga nko mu karere ke abaheranwa n’ubukene atari abakennye cyane.

Yagize ati “Umuturage arajya hariya akavuga ko yapfuye yashize, akajya muri ba bandi barwanira kuguma mu cyiciro cya mbere ariko wajya kureba ugasanga ni wawundi ufite amaterasi abiri munsi y’urugo, umwe wahawe inka ariko ugasanga ntashobora no kujya kuyahirira ariko ugasanga ariwe ufite ibibazo by’imirire n’ingaruka ku bana be”.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, yagarutse kuri iki kibazo maze avuga ko izi gahunda ari abayobozi bazishyira mu bikorwa, aribo bazishakira amafaranga, aribo bagenzura impunduka byateye.

Yagize ati “Abaturage bakwiye kujya ku ruhande kuko nitwe tubishinzwe, aha ngaha rwose hari ibintu bifatika. Mutuelle twakoze igenzura mu gihugu tureba uko yanyerejwe mu buryo utasubiramo hano bubi cyane, aho twahagaritse imishinga myinshi ya Leta ngo twishyure za miliyari hagati y’umwaka ku mafaranga abaturage bitangiye, abagenewe batanagizeho uruhare rwose”.

Yakomeje avuga ko abayobozi aribo bagiye bagaragaraho gutekinika bahindura imibare ndetse bikaba ari ibintu bizwi mu gihugu hose.

Benshi mu bayobozi bitabiriye iyi inama basanze abayobozi bakwiye kwikubita agashyi mu gucunga ibigenewe abaturage cyane ko abayobozi ari bo baba bafite uruhare rwose ku mafaranga yagenewe abaturage.

@Eric birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. ikibazo nuko burimuntu akururura yishyira
    ubundi ugasanga umuntu akunze amafaranga kurusha service
    ugasanga kandi abayobozi bo hasi bashaka ka Fanta utayifite ntabone service

Tanga Igitekerezo