Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Navuga ko Kagame ari Imana yamutuzaniye-Haruna Niyonzima

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Navuga ko Kagame ari Imana yamutuzaniye-Haruna Niyonzima

Kapitene w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima yatangaje ko mu matora ya Perezida azatora Kagame Paul ndetse anasaba n’abamukunda gutora Kagame kuko abona yakuye u Rwanda kure.

Ibi Haruna yabivuze mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Azam cyanaciye no kuri Radio 10.

Haruna ukinira ikipe ya Yanga muri Tanzania yavuze ko Perezida Kagame yakuye u Rwanda mu bihe bibi akaba akigejeje aho amahanga yose agitinya ari naho ahera asaba abanyarwanda kuzamushyigikira mu matora y’umukuru w’igihugu.

Ati :”Iyo urebye aho twavuye n’aho tugeze ubu nta kintu warenzaho. Nafata umwanya wo kubwira abanyarwanda ngo tumushyigikire. Kagame ni umuntu navuga ni Imana yamutuzaniye. Nagiye nabivuga mu gihe cyashize. Twahuze n’ibibazo bikomeye amacakubiri, ibintu byinshi bitandukanye ariko ubu iyo utambutse ahantu nkanjye uba mu mahanga barakubaha.”

Yavuze ko icyubahiro u Rwanda rufite rugikesha Perezida Kagame ngo bitewe n’aho yagikuye n’aho akigejeje.

Haruna yavuze ko we azatora Kagame ijana ku ijana anasaba n’abamukunda kumutora.

Ati :”Ku bwange nka Haruna ubundi nzamutora Perezida wacu ijana ku ijana ntaciye ku ruhande. Dushyigikire umuyobozi mukuru wacu kuko yatumye tuba abanyarwanda, yatumye tuba umuntu umwe. Ku bwange mbisubiyemo ijana ku ijana nzamutora nzamutora ijana ku ijana n’abantu bose bumva bankunda bari bakwiye kumutora ijana ku ijana “

Amatora y’umukuru w’igihugu ateganyije mu matariki ya 3 ndetse n’iya 4 z’ukwezi kwa munani uyu mwaka . Tariki ya 3 hazatora abo hanze y’igihugu naho abo mu Rwanda batore tariki ya 4.



Haruna yasabye abanyarwanda gutora Kagame wigaragaje nk’umukunzi w’imikino by’umwihariko ikipe y’igihugu Amavubi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza