Hari umubare munini w’abashomeri mu rubyiruko ruba mu mijyi rwarangije za kaminuza –PM Murekezi

1

Abamaze iminsi mu mahugurwa ya Kora Wigire bahawe impamyabumenyi na Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi aratangaza ko Guverinoma y’u Rwanda ihangayikishijwe n’umubare ukiri munini w’abashomeri cyane cyane abarangije kaminuza baba mu mijyi. Avuga ko abo bose nibabyaza umusaruro gahunda ya Kora Wigire ndetse bakayoboka umuco wo kwihangira imirimo nta kabuza imirimo izaboneka.

Ibi yabivuze kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2016, ubwo yayobora umuhango wo gutanga impamyabumenyi no guhemba abakoze neza mu mahugurwa kuri gahunda ya Kora Wigire.

Iyi Gahunda ya Kora Wigire yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda muri 2014. Igamije guhanga imirimo mishya ibihumbi 200 (200,000) itari iy’ubuhinzi n’ubworozi buri mwaka.

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yavuze ko kugera ku ntego yo guhanga imirimo mishya ingana kuriya buri mwaka bisaba guteza imbere ubumenyingiro bw’igihe gito bworohereza ababuhabwa kwihangira imirimo.

Kuva gahunda ya Kora Wigire yatangizwa, imaze gufasha abantu 80,672 biganjemo abagore n’urubyiruko, kubona imirimo itandukanye.

Minisitiri w’intebe Murekezi ariko yavuze ko iyi mirimo idahagije ugereranyije n’abayishaka kuko kuri ubu hari benshi badafite akazi kandi bararangije amashuri, icyakora yavuze ko guverinoma yiyemeje kubaha amahugurwa n’ibikoresho bibafasha guhanga imirimo.

Aha yagize ati: “Iyi mirimo ariko ntihagije, haracyagaragara umubare munini w’abashomeri cyane cyane urubyiruko ruba mu migi rwarangije za kaminuza, Guverinoma yashyizeho Gahunda yo gutanga amahuhurwa no kubona ibikoresho byo gutangira kwikorera”.

Yakomeje agira ati: "Ubushakashatsi bwagaragaje ko ku Banyarwanda 5,479,000 bafite imbaraga zo gukora, Leta ifite ubushobozi bwo guha akazi 3%, ubwo 97% basigaye bagomba gushaka imirimo mu bikorera cyangwa kwihangira imirimo. Iyi mibare ifashe abantu kumva inyungu za Korawigire"


Murekezi asanga Kora Wigire ikwiye kwitabirwa cyane n’abashaka kuva mu bushomeri

Yavuze kandi ko hashyizweho izindi ngamba zitandukanye nko kuvugurura amasomo yigishwa mu byiciro by’uburezi bitandukanye kugira ngo ahuzwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Hari gahunda kandi yo kongera umubare w’abanyeshuri biga imyuga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda. Murekezi yavuze ko Hafashwe umwanzuro ko muri 2018, mu bazarangiza amashyuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, abangana na 60% bazaba biga amashuri y’imyuga.

Hari abatanze ubuhamya ku kamaro ka gahunda ya Kora Wigire nka Bisangwa w’i Gatsibo wagize ati: Nta kerekezo nari mfite, nari mayibobo ariko gahunda ya Kora Wigire yaradufashije ubu dufite atelier i Kiziguro

Murekezi yasabye abahawe impamyabumenyi bose kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe no guhora bafite inyota yo kubwongera.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guhanga imirimo nk’ifatizo rikomeye mu iterambere no kurwanya ubukene nkuko bikubiye mu Cyerekezo 2020 na EDPRS2.


Minisitiri Murekezi yashimiye ababyaje umusaruro gahunda ya Kora Wigire


Aya mahugurwa yitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo